Abantu bafite ubumuga batangiye kubyaza umusaruro inkunga bahabwa

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Werurwe 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abantu bafite ubumuga 11 bagize koperative ‘Abahuje Umutima’ ikora umwuga w’ubudozi mu mujyi wa Kayonza barishimira ko bari kubyaza umusaruro inkunga zihabwa abantu bafite ubumuga yabafashije kwikura mu bwigunge no kwihangira imirimo bikaba byarahinduye imibereho yabo.

Koperative ‘Abahuje Umutima’ ni imwe mu makoperative y’abantu bafite ubumuga yatangiye kubyaza inyungu inkunga zihabwa abantu bafite ubumuga kuko ubwo batangiraga mu Ukwakira 2023 batari bafite ibikoresho n’igishoro bihagije.

Iyi koperative ikorera mu mujyi wa Kayonza mu Kagari ka Kayonza Centre mu Murenge wa Mukarange. Abanyamuryango bemeza ko inkunga bahawe ya 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda ibafasha guteza imbere imibereho yabo n’imiryango no gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere igamije gukura mu bukene abafite amikoro make.

Musabyimana Amina ni umuyobozi wa koperative ‘Abahuje Umutima’ yavuze ko batangiye bafite amikoro make n’igishoro kidahagije ariko muri Gashyantare 2024 bakaba barahawe inkunga ibafasha kongera igishoro no kugura imashini zidoda.

Yagize ati: “Twatangiriye ku mashini zidoda eshatu, ibitambaro ndetse dukodesha n’inzu yo gukoreramo. Twatangiriye ku gishoro gito kuko ariyo mikoro twari dufite ariko bikatugora ko twinjiza amafaranga afatika kuko hari imashini twaburaga ndetse n’abakozi bandi badufasha. Aho twaboneye inkunga rero byatumye tugura imashini n’ibikoresho twaburaga.”

Kuri ubu koperative ‘Abahuje Umutima’ igizwe n’abanyamuryango 11; harimo abantu 8 bafite ubumuga n’abakozi batatu babafasha gukoresha imishani zo kunyonga. Buri kwezi iyo bibariye buri munyamuryango yinjiza amafaranga y’u Rwanda 90,000 ku kwezi.

Nubwo bimeze bityo ariko abafite ubumuga bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko inkunga bahabwa ikiri nke kuko bikibadindiza mu mibereho yabo n’iterambere bikabagiraho ingaruka zirimo kubura ubushobozi buhagije abana bafite ubumuga ntibige, imiryango ikennye, insimburangingo zihenze n’ibindi bisaba ko inkunga bagenerwa yazamurwa.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Kirehe yavuze ko ingengo y’imari ihabwa amakoperative ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda agahabwa amakoperative ane, ari amafaranga make, ku buryo bigoye ko koperative z’abafite ubumuga zishobora gutera imbere no guhindura imibereho y’abanyamuryango baturuka mu miryango ifite amikoro make.

Yagize ati: “Ingengo y’imari iracyari nke ahubwo icyiza ni uko yakwiyongera kugira ngo imibereho y’abafite ubumuga ibashe guhinduka. Nk’urugero tuba dufite miliyoni enye ziva ku rwego rw’igihugu zigomba kugabanywa amakoperative ane, ni ukuvuga ko buri mwaka koperative enye mu Karere ari zo ziterwa inkunga. Abanyamuryango bafite amikoro aciriritse abandi baturuka mu miryango ikennye ku buryo ari ikibazo.

Ndasaba ko ingengo y’imari ihabwa amakoperative yakwiyongera kugira ngo bagire ibikorwa koko bakora bifatika kandi bizabafasha mu iterambere ryabo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kwishyira hamwe mu makoperative bagafashwa mu mishinga ibabyarira inyungu ndetse nk’Intara izabikoraho ubuvugizi bwo kuba bakongererwa ingengo y’imari.

Yagize ati: “Hari politiki yo gushyira abantu hamwe bagakorera ku mihigo no ku bipimo kandi ni gahunda ireba abantu bose kandi koperative z’abantu bafite ubumuga ntizasigara inyuma. Turabakangurira gukomeza kwibumbira mu makoperative noneho n’uturere dushyire imbaraga mu nkunga bahabwa kandi babone n’amahugurwa ndetse n’inyunganizi mu rwego rw’ingengo y’imari.”

Yongeyeho ko imbogamizi bafite zirimo ubumenyi buke mu gukora imishinga ibyara inyungu, ingengo y’imari nke hazarebwa uko zaganirwaho

Ati: “Imbogamizi bagaragaje z’ingengo y’imari basaba ko yakwiyongera nabyo twabireba dufatanyije n’izindi nzego ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na NCPD ku rwego rw’igihugu tugafatanya tukareba uburyo ingengo y’imari yabo yakwiyongera.”

Ingengo y’imari y’abantu bafite ubumuga mu 2023-2024 mu Ntara y’Iburasirazuba ni amafaranga arengaho miliyari imwe (1,085,928,512) y’u Rwanda. Ni amafaranga bagaragaza ko akiri make bityo bagasaba ko yakongerwa.

Imibare y’Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire 2022, igaragaza ko abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Iburasirazuba ari 109,405; abagabo 49,824 bangana na 45.5% n’abagore 59,581 bangana na 55.5%.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Werurwe 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE