Abantu 6 bamaze guhitanwa na virusi ya Marburg 20 bayanduye barimo kuvurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu batandatu ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 20 bakaba barimo kuvurwa.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 yatangaje ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagize ati: “Mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, turabarura abantu 20 barwaye ndetse na batandatu imaze guhitana. Umubare munini w’abayirwaye nabo yahitanye wiganjemo mu bakora kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.”

Yakomeje avuga ko MINISANTE, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bari gukorana mu gushakisha abahuye n’abarwayi ndetse n’abahuye nabo bitabye Imana.

Dr Nsanzimana yasobanuye ko iyo virusi yandura cyane binyuze mu gukora mu maraso, amatembabuzi y’uyirwaye, cyangwa gusangira ibikoresho, imyambaro byakoreshejwe n’uyirwaye.

Uwanduye virusi bishobora gufata hagati y’iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso, ikaba ari indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwahuye nayo agira ibyago byinshi byo kuba yamuhitana.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko hakorwa ibishoboka hapimwa kare abagaragayeho uburwayi bagakurikiranwa ngo hirindwe ko hagira abaremba cyangwa abongera guhitwanwa na yo

Ati: “Harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abantu bapimwe kandi uwahuye n’ubwo burwayi akurikiranwe hakiri kare kugira ngo hirindwe ko hagira abaremba cyangwa abo yahitana.”

Ibimenyetso by’iyo ndwara harimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo n’ibindi.

Minisitiri yavuze ko uwahuye n’urwaye iyo ndwara ashakirwa aho akurikiranirwa, hari abaganga ngo harebwe ko atagaragaza ibimenyetso, yabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

Yavuze kandi ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro kigirango hirindwe ko hatagira abahandurira

Yagarutse ku bisabwa Abanyarwanda birimo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bagakomeza guhangana nacyo.

Ati: “Namwe hari ibyo tubasaba, icya mbere ni ukudakuka umutima. Kubahiriza ingamba zo kugira isuku birindacyane cyanekwirinda gukoresha ibikoresho by’umuntu ufite ibimenyetso bisa nk’ibya Marbug, bakaraba intoki bakoreshwa amazi meza n’isabune,no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka sanitizer.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje yihanganisha imiryango y’abahitanwe n’icyo cyorezo kandi anayizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE