Abana bakoresha telefone mbere y’imyaka 13 bagira ibyago byo kwiyahura- Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa rya telefone mu bana ku Isi bwagaragaje ko abana bahabwa telefone mbere y’imyaka 13 baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibitekerezo bibaganisha ku kwiyahura, ubwoba bukabije no kutiyizera.
Bushyizwe hanze mu gihe Isi ikomeje kugendera ku muvuduko udasanzwe ugamije kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga kandi ridaheza abantu bose haba abana n’abakuze aho usanga hifashishwa telefone zigenzweho (smartphones) kugira ngo iyo ntego igerweho.
Kwaguka ku Isi mu mikoreshereze ya telefone zigezweho n’imbuga nkoranyambaga mu bana n’ingimbi byahinduye uburyo bw’imibereho aho bigenda bigira uruhare mu mitekerereze n’imikorere mishya y’urubyiruko.
Ubushakashatsi ku ikusanyamakuru bwakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze, imibereho n’ubuzima bwo mu mutwe binyuze muri ‘Global Mind Project’ bwakozwe hagamijwe gusuzuma ingaruka abana batunze telefone bagirwaho haba ku buzima bwo mu mutwe n’icyo byangiza mu mikurire.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko umwana uhabwa telefone mbere y’imyaka 13, agira ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe akiri muto, cyane cyane ku bakobwa birimo ibitekerezo byo kwiyahura, kubaho mu kinyoma, kutagenzura amarangamutima no kutiyizera.
Ibyo bigirwamo uruhare n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga birimo ihohoterwa rikorerwa kuri interineti (cyberbullying), imibanire mibi mu muryango kandi ibyo bigaragara mu bihugu byose ku Isi ariko ingaruka nyinshi ziba nyinshi cyane zigaragara mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Abashakashatsi n’Abaminisitiri b’Ubuzima bagaragaza ko igihe ari iki ngo Isi ishyireho ingamba nshya zigamije kurinda abana.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati: “Igihe ni iki ngo Isi ifate ingamba; ishyireho imyaka ntarengwa, kwigishwa ku by’ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo kubazwa inshingano ku bo bireba.” Abo bahanga ba Global Mind Project basaba ko hashyirwaho amategeko kuri buri gihugu arebana n’igihe umwana ashobora gutungira telefone no gukoresha imbuga
