Abana 3 b’i Gatsibo bari baburiwe irengero babonetse muri Kayonza

Nyuma yuko Imvaho Nshya ikoze inkuru y’abana b’abakobwa batatu babuze, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buremeza ko abana babonetse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, ndetse bakaba bamaze gushyikirizwa ababyeyi.
Inkuru y’ibura ry’abana bato mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro yamenyekanye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ariko ubuyobozi butaramenya amakuru y’aho abana bari.
Umwe mu babyeyi b’abo bana babonetse witwa Mushimiyimana Oliver yavuze ko yasazwe n’ibyishimo by’uko umwana we abonetse.
Yashimiye inzego z’ubuyobozi zamufashije zikamugarurira umwana, agira ati: “Ndashimira inzego z’umutekano n’ubuyobozi ko zatumye twongera kubona abana bacu. Twasanze bananiwe, basa nabi ariko ni bazima nta kibazo kuko arikumvugisha.”
Mushimiyimana Olivier yavuze ko hari amasomo akuyemo ndetse akaba agira inama abandi babayeyi.
Yagize ati: “Binsigiye isomo ry’uko umwana wanjye atazongera kujya anshika ngo agende wenyine ndetse nzajya mwijyanira ku ishuri kandi njye no kumwicyurira.”
Yakomeje agira ati: “Ndasaba ababyeyi bose ko bakita ku bana babo kandi buri wese akabere ijisho mugenzi we. Uzajya abona umuntu afashe umwana atamuzi ari uwa mugenzi we ajye aba hafi amubaze icyo amushakaho (….) abe yahamagara nyina w’umwana akabimumenyesha bityo bikazadufasha kurwanya abo badutwarira abana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze abo bana mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, anahamya ko abana batatu bari babuze babasanganye n’abandi babiri.
Yagize ati: “Icyo dushima ni uko abana babonetse kandi turabikesha ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose zirimo n’Itangazamakuru kuko twafatanyije twese. Byari biduhangayikishije nk’ubuyobozi kubura abana batatu tutazi irengero ryabo. Turashimira abaturage ba Kayonza bababonye bakagira amakenga bakababaza aho bajya kugera aho babafashe mu ijoro bakarazwa mu buyobozi bakabadushyiriza mu gitondo. Abana batatu bari babuze twabasanganye n’abandi babiri.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko butaramenya aho abana bari bajyanywe ariko hamaze gufatwa, nikaba bikekwa ko umukobwa ari we wari wabajyanye ariko hari gushakishwa n’abandi bafatanyije na we.
Abaturage barasabwa gukomeza kurera abana neza, bakagira amakenga y’ikintu n’abantu bashobora kuba bateza ibyago bwo kuba hari uwabura ubuzima cyangwa kubura irengero, gutangira amakuru ku gihe no kutihererana amakuru mu gihe hari ikibazo cyavutse.
Abaturage barasabwa kujya babimenyesha inzego z’ubuyobozi bakimenya amakuru.
Abaturage barasabwa kujya bageza abana ku ishuri no kubakurayo cyangwa bagashyiraho uburyo bubafasha kugera ku ishuri no kuvayo.
