Abamotari ba Rubavu bafashije Abanyekongo guhunga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, abakongomani bari bagihungira mu Rwanda imirwano ihuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanya barimo FDLR, Wazalendo n’indi mitwe kurwana na M23.

Ukirenga Umujyi wa Musanze ukinjira mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, watangiraga guhura n’abamotari batwaye abagenzi n’imizigo yabo.

Ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda kubona moto itwaye abantu barenze babiri ndetse batambaye kasike.

Bamwe mu bamotari baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko barimo gutanga ubufasha ku baturanyi bo mu gihugu cya Congo barimo bahungira mu Rwanda.

Nibonizeye Samuel ukora akazi k’ikimotari yagize ati: “Urabona ko ibintu bitoroshye kubera intambara ihari. Kubatwara gutya ni mu rwego rwo kubafasha.”

Kamana Régis avuga ko nta mabwiriza bahawe yo gutwara abantu bane cyangwa batatu kuri moto ahubwo ko ari umutima wa kimuntu abanyarwanda basanganywe wo gutabara abari mu kaga.

Yagize ati: “Njye nta mupolisi cyangwa itangazo rya polisi numvise ridusaba kunyuranya n’amategeko asanzwe ahari ariko kubera ubumuntu abanyarwanda dusanganywe byatumye twita ku gufasha abaturanyi bacu bari mu kaga k’intambara nk’iyi yiriweho.”

Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rubavu, bose bahuriza ku bumuntu bubaranga kandi bukaranga n’inzego zitandukanye by’umwihariko polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Rimenyurifite Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko banyura ku bapolisi batendetse ntibagire icyo babatwara.

Icyakoze ngo hari abapolisi bakomeje kubegera bakabibutsa ko nubwo bari mu bihe bitamenyerewe ko bakwiye gutwara abantu bigengesereye mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Imvaho Nshya yashoboye kubona abakongomani batatu n’umumotari kuri moto bava mu Mujyi wa Rubavu berekeza Rugerero.

Amakuru Imvaho Nshya itarabasha kugenzura, nuko hari impunzi z’abakongomani zaba ziraye mu nkambi ya Gisa mu Rugerero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko abaturage batanu bo mu Karere ka Rubavu ari bo bishwe n’amasasu yaturutse muri Congo mu gihe abandi bagera kuri 30 bakomeretse.

Aba baturage bitabye Imana kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje guhanganira n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu Mujyi wa Goma, hafi y’Umujyi wa Rubavu.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko bitewe n’ubwirinzi bw’igisirikare u Rwanda rwashyize ku mupaka, ko ingabo z’u Rwanda ziri gusubiza aho imbunda ziri kurasira muri RDC kugira ngo zitangiza byinshi.

Yagize ati: “Ariko ntabwo ari ibitero bitaziguye ku birindiro, ni ingamba z’ubwirinzi; kugabanya ingaruka z’ibyo bibunda ku baturage. Urebye [RDF] barasa aho izo mbunda ziri gusa.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE