Abakuru b’Ibihugu bigize SADC banzuye ko ingabo zayo zari muri RDC zitaha

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yiga ku bibazo by’umutekano muke muri DRC yanzuye isozwa ry’ubutumwa bw’Ingabo zawo, SAMIDRC, ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itegeka ko zitangira gutaha.

Iyo nama yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Emmerson Mnangagwa, Umwami Mswati III wa Eswatini; Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, Joao Lourenco wa Angola, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Lazarus Chakwera wa Malawi na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Izo ngabo zigera ku 5 000 zigizwe n’abasirikare bavuye muri Tanzania, Malawi n’abo muri Afurika y’Epfo.

Mu nama zitandukanye zagiye ziba, ziga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ntabwo Abakuru b’Ibihugu bahwemye kugaragaza ko umuti w’ikibazo ari ukugirana ibiganiro na M23 aho gushyira intambara imbere.

Urugero nko mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabaye ku itariki ya 8 Gashyantare 2025, yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania yigaga ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RD, bagaragaje ko amahoro ashoboka binyuze muri dipolomasi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ntiyitabiriye iyo nama ya EAC na SADC i Dar es Salaam, bigaragaza ubushake buke bwo gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse ni kenshi yagiye avuga ko adashobora gushyikirana na M23.

Ku ruhande rwa M23, bavuga ko igikenewe atari intambara ahubwo ko baharanira uburenganzira bwabo nk’abenegihugu, kuko bajujubywa n’ubuyobozi bwa RDC, aho batotezwa, bicwa, bityo batari gukomeza kurebera abantu bicwa, ariko ko biteguye kugirana ibiganiro na Leta ya Congo, kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwe umuti urambye kimwe n’uko amahanga akomeza kumusaba kugirana ibiganiro na M23.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE