Abakunzi b’ibitaramo banezezwa no guhuza ubumenyi n’imyidagaduro
Bamwe mu bakunzi b’ibitaramo Inzu y’ibitabo Summit bavuga ko byababereye umunezero kubona aho bashobora gusohokera bakabona ubumenyi n’imyidagaduro nk’uko n’abandi bakunda ibitaramo babonaga aho gusohokera.
Ni igitaramo ngarukakwezi cyashibutse ku kiganiro gikorwa n’umunyamakuru Dashim akaba yaranahisemo gukora ibyo bitaramo bihuriramo abahanzi n’abanyabigwi bagize uruhare mu iterambere ry’abandi hagamijwe gutera imbaraga abakiri abato bifuza gutera imbere binyuze mu bitekerezo bihatangirwa.
Mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2025, gihuriramo amagana y’abakunzi b’ubumenyi ndetse no kwidagadura mu rwego rwo gusoza neza icyumweru cyabo.
Mukandayisenga Jeanne avuga ko yatangiye abona udushusho tw’uduce uwo munyamakuru avuga ‘Ijambo ryahindura ubuzima’ akabikunda nyuma aza kumenya amakuru y’igihe akorera ikiganiro akomeza kumukurikira kugeza ubwo atangiye gukora ibitaramo ngarukakwezi.
Yagize ati: “Natangiye mwumva kuri Radio, aza kuvuga ngo ‘umuhate wawe wahindura ibyakunaniye byose’ nahoraga mbungana impapuro nshakisha akazi byaranze, mfata umwanzuro ntangira kwikorera nza guhomba nshika intege. Nibutse rya jambo, mfata amafaranga make ndongera ndakora.”
Ubu byagenze neza n’umugabo namuhaye amafaranga make yongera mu byo yakoraga. Ubu turishimye kuko muri ibi bitaramo abanyabigwi batuganiriza tubabona hakiyongeraho no kumva indirimbo twakunze kandi zigisha.”
Hakizimana Theogene yungamo ati: “Bitewe n’ubuzima umuntu aba yaranyuzemo numvaga kwishyura amafaranga nkajya mu gitaramo nkabyina ngataha ari ukuyangiza kandi kuyakorera bivuna, nasaga nk’aho ndi mu bwigunge, ngize amahirwe mbona Dashim azanye iyi gahunda, nk’ubu nahuye na Pasteri Rutayisire nkunda cyane ikindi nabyinnye kuko Joas Ezra yaturirimbiye.
Ni igitaramo cyari kibaye ku nshuro ya kane aho hahembwe icyiciro gishya cyiswe Inzu y’ibitabo The Best Public Speaker Competition’ cyahatanyemo n’abahanga mu bakiri bato bageregeza kwandika no gutanga imbwirwaruhame no kwigisha.
Uwatsinze muri icyo cyiciro yitwa ‘Uwamahoro Valentine’ watsindiye umudali hamwe n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, uyu yahigitse abo bahatanaga batanu barimo Peruth Tuyishime, Ndahayo Prince, Uvuguruwe Valens na Byiringiro Emmanuel.
Uwamahoro yarushije bagenzi be gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa ari yo gukoresha igihe neza, imyambarire, gukurikiza Insanganyamatsiko, gutegura, gushyigikirana n’abakurikiye, ingero zifatika n’icyizere yari yifitiye.
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyiciro cya ‘Best Book of the year’ cyahawe igitabo cyitwa ‘Reconciliation is My Lifestyle cyanditswe na Antoine Rutayisire, Igihembo cya Best Health and Wellness Author cyahawe Nzungu Gad naho icya Best Historical Non-Fiction Author cyahawe Nsanzabera Jean de Dieu.
Inzu y’ibitabo Summit cyabaye ku nshuro ya kane kikaba kiba hagamijwe guhuza ubumenyi n’imyidagaduro kuri iyi nshuro kikaba cyabaye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Isi ni ishuri’.



