Abakozi ba NESA bibutse abazize Jenoside mu Bisesero, banaremera abayirokotse

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bisesero mu Karere ka Karongi, batanga ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango ifite ababo baharuhukiye, banaremera abarokotse Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, avuga ko buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, NESA yiyemeje gusura rumwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Mu myaka ine NESA imaze ibayeho, usibye ibikorwa byo kwibuka, twe ubuyobozi n’abakozi twitabira, iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko nk’abakozi ba NESA tugira umwihariko, aho dusura urwibutso rumwe, tukarushaho gusobanukirwa amateka yaho kuko aba agiye afite umwihariko bitewe n’aho urwibutso ruri ndetse tukaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Ubwo basobanurirwaga amateka y’abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, beretswe bimwe mu bikoresho bifashishaga bahanganye n’ibitero by’abazaga kubica.
Avuga ko iyo bagiye gusura inzibutso baba bagiye kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguye, ariko kandi akaba abifata nk’urugendoshuri baba bakoze rwo gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside n’ubugome ndengakamere yakoranywe.
Dr. Bahati Bernard uyobora NESA, yagize ati: “Badusobanuriye amateka akomeye y’ubutwari bwaranze Abasesero bagerageje kwirwanaho bahangana n’ibitero by’abazaga kubica baturutse hirya no hino mu Makomini icyenda arimo n’abaturukaga muri Bugarama i Rusizi.”
Yongeyeho ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside bakoze.
Ati: “Ibyo twumvise ubwo twasuraga urwibutso rwa Bisesero bitandukanye n’ibyo twumvise ku zindi Nzibutso twagiye dusura, tuhavanye isomo n’umukoro wuko ubutwari bw’Abasesero butubera urugero rwiza rwo gufata icyemezo ko ibyabaye bitazongera, tugomba guharanira ko mu burezi ariho dukora haba ubumwe nta macakubiri abana tukabafasha kumenya amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo tubafashe kubaka igihugu kizira amacakubiri.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati ashima ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse Leta y’Ubumwe yateje imbere uburezi kuri bose nta kuvangura, nk’uko kera byahoze mu burezi.
Yasabye bagenzi be bakorana mu burezi kuba intangarugero mu kazi kabo, birinda ivangura n’ihezwa, baharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Yizeza ko NESA izakomeza muri uwo murongo wa Guverinoma wo guca akarengane n’iheza iryo ari ryo ryose.
Ubuyobozi n’abakozi ba NESA bishatsemo ubushobozi baremera abantu babiri barokotse Jenoside babashyikiriza inka, babaha ibiribwa n’izindi mpano zitandukanye, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha gukomeza kwiyubaka.
Haremewe Mutiganda Charles wo mu Kagari ka Bisesero, Umudugudu wa Wingabo na Sekaziga Fabien wo mu Kagari ka Gasata, Umudugudu wa Rugete, bahawe inka, ibiribwa n’impano zitandukanye.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba wubatsemo urwibutso rwa Bisesero, Mudacumura Aphrodis wanarokokeye mu Bisesero, mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akarere, yashimiye ikigo cya NESA uburyo bateguye kunamira abazize Jenoside no kuremera abayirokotse, bitandukanye n’ibyakozwe n’abitwaga ko bari bashinzwe kubarinda mu gihe cya Jenoside baje bakaba ari bo babica.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa NESA n’abakozi bayo turabashimira kuza kwibuka no kunamira abazize Jenoside bashyinguye hano mu rwibutso rwa Bisesero, ndetse n’iki gikorwa mwakoze cyo kuremera imiryango mukayiha inka. Ubundi Abasesero mbere ya Jenoside bari batunzwe n’ubworozi bw’inka bakanywa amata bagahinga bakeza. “
Yashimiye NESA yongeye gutuma igicaniro cyaka, kuko ubuzima bw’iyo miryango yaremewe buzahinduka neza.
Ati: “Iyi miryango muhaye inka yari ibayeho nabi ariko ubu turizera ko ubuzima bugiye kuba bwiza abana bakabona amata banywa, ubuzima bwabo bukaba bwiza kandi n’iterambere ryayo rigiye kuzamuka kuko babonye inka zibaha ifumbire bazajya bafumbiza imyaka bakeza.”
Mudacumura ashima kandi ko kuri ubu nta vangura n’ihezwa rigaragara mu burezi.
Ati “Ibyo ni ibigaragaza imiyoborere myiza Igihugu cyacu kigezeho ndetse n’intera igezweho mu kubaka Igihugu cyacu.
Igikorwa mwakoze mwumve ko ari icy’agaciro gakomeye, Imana itibagirwa izabibahembera. Rero nubwo twababajwe bikomeye, duterwa imbaraga no kubabona gutya mwaje kudushyigikira. [……] kubabona byonyine bitwereka ko Igihugu kidushyigikiye, tukibagirwa igihe baduhigaga, tukajya kwihisha hariya mu rufunzo.”
Gasimba Narcisse uhagarariye umuryango IBUKA mu Murenge wa Rwankuba, yagarutse ku buhamya bwe aho ku bw’amahirwe yabaye umwe mu bantu babarirwa muri batanu baharokokeye.
Yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba NESA baje kubasura no kubafata mu mugongo muri iki gihe barimo kitoroshye cyo kwibuka imiryango yabo yishwe muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango ibiri y’abarokotse jenoside itishoboye yaremewe n’abayobozi n’abakozi ba NESA, ihabwa inka, ibyo kurya n’izindi mpano, iyo miryango ni uwa Mutiganda Charles wo mu Kagari ka Bisesero, Umudugudu wa Wingabo na Sekaziga Fabien wo mu Kagari ka Gasata, Umudugudu wa Rugete.
Mutiganda Charles ati: “Uburwayi nari maranye iminsi no kutagira inka kandi ubuzima bwacu Abasesero buba bushingiye ku korora inka, nari naraheze mu nzu, abana bari bafite ubuzima bubi kubera kubura amata banywa, ariko ubu twizeye kuzahuka.”
Mutiganda na Sekaziga bavuga ko inka baremewe na NESA zigiye kubahindurira ubuzima bakava mu bukene bwari bwarabaheranye n’inzu yendaga kugwa. Bati ” Ubu turishimye.”
Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Rwankuba, avuga ko iyi miryango yaremewe bayitoranyije kuko yari mu bakeneye guhabwa inka byihutirwaga, kuko ubuzima bw’Abasesero kuva na mbere ya Jenoside bwari bushingiye ku bworozi bw’inka, NESA ikaba yari yasabye akarere abantu babiri baremera.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguyemo inzirakarengane zigera ku bihumbi 50.




