Abakoresha umuhanda batangiye umwaka bibutswa kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yibukije abakoresha umuhanda mu Karere ka Musanze kutirara muri uyu mwaka dutangiye wa 2025, bakomeza kwirinda imyitwarire iteza impanuka zo mu muhanda.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu kigo abagenzi bategeramo imodoka muri aka karere, giherereye mu murenge wa Muhoza cyari giteraniyemo abagenzi berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, abakoreramo imirimo itandukanye n’abashoferi.
Ubutumwa bagejejweho bwagarutse kuri amwe mu makosa akunze gukorwa n’abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga akaba intandaro y’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu cyangwa zikabasigira ubumuga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare, asaba abakoresha umuhanda kubwirindana n’andi makosa yose ateza impanuka.
Yagize ati: “Hari amakosa tubona akenshi akorwa n’abatwara ibinyabiziga agateza impanuka yiganjemo; kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara wanyoye ibisindisha, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gutwara nta ruhushya ubifitiye, kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga no kutubahiriza uburenganzira bwo gutambuka mbere.
Mwirinde ayo makosa no kugira uburangare ubwo ari bwo bwose kugira ngo turusheho gusigasira umutekano wo mu muhanda dushyira ubuzima imbere muri uyu mwaka dutangiye wa 2025.”
SP Mwiseneza kandi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda bimwe mu byaha bashorwamo bibwira ko ari akazi gasanzwe nyamara bibagira abafatanyacyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, bakajya babanza kugenzura ibyo bagiye gutwara, basanga ari ibibujijwe bagatanga amakuru.
Muri ibi bihe abanyeshuri basubira ku mashuri, abashoferi bibukijwe kuzabatwara neza birinda ayo makosa yose kugira ngo babashe kubagezayo neza, asaba n’abagenzi kujya babuza ababatwaye amakosa babonye bakora yateza impanuka bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
