Abakoresha serivisi z’imari 70% mu Rwanda bifashisha ‘Mobile Money’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Uburyo bwo kohererezanya amafaranga no kuyakira hifashishijwe telefoni haba mu gihugu no hanze yacyo, ni bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bukomeje gufasha Abanyafurika kwibona muri serivisi z’imari zifashisha ikoranabuhanga, bikaba akarusho ku Banyarwanda by’Umwihariko.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Musoni Paula, yagaragaje ko mu gihe 96% by’Abanyarwanda kuri ubu babona serivisi z’imari, hejuru ya 70% muri bo bazibona bifashishije telefoni bizwi nka Mobile Money.

Minisitiri Ingabire Paula yabigarutseho ku wa Kabiri mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’Imari iteraniye i Kigali guhera ku wa Mbere.

Mobile Money ni uburyo bw’ikoranabuhanga bumaze kuba ubw’ingenzi mu gufasha Abanyafurika guhererekanya amafaranga, kwishyura no kwishyurwa serivisi zinyuranye, ndetse no gutanga impano z’amafaranga, uburyo bukomeje guhangana na serivisi z’imari gakondo abenshi bari baramenyereye.

Minisitiri Ingabire yagize ati: “Icyo tubona cyane ni Mobile Money mu kohereza no kwakira amafaranga ku mugabane wose. Mu Rwanda twabonye ko 96% by’ababona serivisi z’imari, usanga hejuru ya 70% muri bo ari abakoresha serivisi za Mobile Money.”

Yakomeje ashimangira ko ubwiyongere bw’abakoresha serivisi za Mobile Money mu Rwanda bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu gukwiza telefoni mu gihugu hose kandi mu buryo butagira n’umwe busigaza inyuma, no kongera ishoramari mu kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga. 

Yongeyeho ati: “Turacyafite ibyuho binini dukwiye gukomeza gukemura, ariko ishoramari ryamaze gukorwa uyu munsi ni ryo ryatumye guhererekanya amafaranga yambuka imipaka bishoboka. Ikindi tubona gitera imbere ni ikoranabuhanga rijyanye no guhita wishyura ako kanya. Aho kwishyura binyuze kuri banki byavuye ku minsi irenga ibiri biba iby’ako kanya.”

Mu kurushaho kwihutisha serivisi zo kwishyura hagati y’umuguzi n’umucuruzi, hatangijwe ikoranabuhanga rya telefoni rihuza umucuruzi n’umuguzi aho ashobora kwishyura ibicuruzwa ako kanya atabanje kubikuza amafaranga kuri banki.

Iryo koranabuhanga ryiswe eKash ryitezweho gutanga umusaruro ukomeye mu kurushaho gufasha abaturage kwibona muri serivisi z’imari zorohejwe n’ikoranabuhanga kuko umuguzi uri i Rubavu ashobora kwishyura umucuruzi uri i Kigali atavuye aho ari bidasabye no gukura amafaranga kuri telefoni ngo uyohereze kuri Mobile Money.

Minisitiri Ingabire yavuze ko ibi bigiye gufasha mu koroshya  ihererekanywa ry’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga hatabayeho imbogamizi n’imwe.

Ati: “Icyo ni cyo cyerekezo cya eKash. Impinduramatwara mu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga zahageze, kandi ni bwo birimo gutangira. Mu mutima w’izo mpinduka harimo ihuriro rya Sisitemu zo kwishyura (RNDPS) rihuza abaguzi n’amasoko atandukanye aho byose bizajya bikorerwa mu gikoresho cy’ikoranabuhanga kimwe.”

Biteganywa ko eKash izajya ifasha abaguzi kwishyura ibicuruzwa ako kanya, bibahendukiye, mu mutekano kandi nta nzitizi n’imwe bahuye na yo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RSwitch kigenzura serivisi z’Ikoranabuhanga mu kwishyura mu Rwanda Blaise Gasabira, yagize ati: “Urugendo rwa RSwitch ni igihamya gikomeye. Ku bufatanye abafatanyabikorwa bacu, ibigo by’imari n’Abanyarwanda muri rusange, ntabwo turimo kwinjira mu mpinduka gusa ahubwo turaziyoboye.”

Biteganywa ko gahunda yo kwishyura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga bitarangira ku masoko gusa ahubwo hazongerwamo n’uburyo umuntu ashobora kwishyura za fagitire zinyuranye ndetse na zimwe muri serivisi za Guverinoma.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Ndayisaba Jaen Pierre says:
Gashyantare 26, 2025 at 2:59 pm

Mukwiye kutuvuganira kukibazo cya Code batwishyuriraho izo code baziduhaye zidakata amafaranga none zisigaye zidukata amafaranga nibaza imamva uwohereza amafaranga kuri code adakatwa twe tuyakiriye tugakatwa mutuvugane kicyo kibazo Murakoze!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE