Abakoresha RAMA bagiye kujya bavurirwa no mu mavuriro y’ibanze

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2025 Abanyarwanda bazatangira kwivuriza ku bwishingizi bwa RAMA mu mavuriro y’ibanze (Poste de Sante), mu rwego rwo kurushaho kubegereza serivisi z’ubuvuzi aho bari hose.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Butera Ivan, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze.
Yavuze ko ku ikubitiro iyo gahunda izatangirira ku mavuriro 15, kugira ngo barebe uko bikorwa ariko, gahunda ihari ni uko bizagera ku bigo by’ubuvuzi byose.
Yagize ati: “Hari serivisi zijyanye n’amaso n’amenyo n’ibindi bizajya bitangwa. RAMA abazikoresha bazaba bemerewe kuzikoresha. Tuzatangirira ku mavuriro y’ibanze 15, bikazatangirira ahantu hari ubusabe buhambaye, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku mipaka. Ibyo bizatangira muri uku kwezi tugiye gutangira.”
Uwo muyobozi yavuze ko mu mavuriro y’ibanze yashyizwemo serivisi zo kuvura amenyo n’amaso mu buryo bworoheje ariko uburwayi bukomeye bwo bwoherezwa ku bitaro bikuru.
Bitaganyijwe ko kandi serivisi zo ku byara zajyaga zitangirwa ku bigo nderabuzima na zo zizashyirwa ku mavuriro mato bikajyana no kushyiramo abaganga babyigiye.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima yemera ko amavuriro y’ibanze 8,2% adakora mu buryo buhoraho, kubera umubare muke w’abaganga, mu mavuriro y’ibanze 1294 u Rwanda rumaze kugira.
Iyo Minisiteri kandi yavuze ko mu myaka 5 iri imbere, hazubakwa amavuriro y’ibanze 100, hibandwa ku hatuye abantu benshi.
Ni mu gihe kandi mu mezi 4 ashize hongerewe abaganga 13 bize kuvura amasomo n’aba amenyo 11, ku mavuriro y’ibanze 24.
Dr Butera yavuze ko mu rwego rwo gusaranganya abakozi bo kwa muganga abavura amenyo n’amaso bazajya bakora mu bigo bitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko, hari amavuriro y’ibanze 420 akeneye kuvugururwa kuko ubu afite ibikorwa remezo bitari ku rwego rushimishije, bityo MINISANTE ikavuga ko hari gahunda yo kuvugurura.
Mu ntego za Minisiteri y’Ubuzima harimo ko bitarenze mu mwaka wa 2028 abaka serivisi z’ubuvuzi 95% bazajya bazihabwa n’Abajyanama b’Ubuzima, ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y’ibanze.
Ibyo bizaterwa no kubakira ubushobozi abazitanga, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bizorohereza abaturage kwivuza neza kandi ku gihe.


