Abakora uburaya 35% bafite virusi itera SIDA-MINISANTE

Virusi itera SIDA nta cyiciro itabonekamo, ariko by’umwihariko abakora uburaya barugarijwe, kuko 35% baba bafite iyo virusi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima.
Ibigo n’imiryango itandukanye ifite aho bihuriye no kwirinda SIDA, bagaragaza ko icyiciro cy’urubyiruko n’abakora uburaya bigomba kwitabwaho hakazwa ubukangurambaga kugira ngo ingamba zo kwirinda SIDA zitange umusaruro.
Ni ibyagarutsweho mu Karere ka Rubavubku itariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa kurwanya SIDA.
Dr Claude Muvunyi Umuyobozi Mukuru wa RBC yavuze ko hazakomeza ubukangurambaga.
Ati: “Uyu ni umunsi wo kuganira ngo turebe ko twakomeza kugabanya abandura virusi itera SIDA binyuze mu bufatanye bwa buri wese. Tuzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurandura SIDA dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko ruzakomeza kwigishwa ngo rumenye uburyo rwirinda.

Ati: “Mu mezi 6 ubukangurambaga buzafasha kurwanya SIDA. ni umukoro wa buri wese, buri muturage, abanyeshuri, urubyiruko by’umwihariko n’abandi bari mu rwego rw’ubuzima buri wese asabwa kugira uruhare muri urwo rugamba rwo kurwanya SIDA, buri wese afite icyo yakora ntihanibagirane n’ibindi byorezo nka Mpox. Dukorere hamwe, urugamba tuzarutsinda.”
Nooliet Kabanyana, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no kurengera Uburenganzira bwa muntu, yavuze ko hakongerwa imbaraga mu ngamba zo kwirinda SIDA.
Yagize ati: “Mu guhangana na virusi itera SIDA, dufite ingamba zo kongera imbaraga mu bukangurambaga bujyanye no kwigishwa kwirinda cyane cyane duhereye ku rubyiruko n’abakora uburaya, kuko mu rubyiruko ni ho hagaragara ubwandu bushya buzamuka, kandi byagaragaye ko mu cyiciro cy’uburaya igipimo cya SIDA kiri kuri 35% bigaragara ko biri hejuru.
Kabanyana yakomeje asobanura ko batanga inama ku banduye ntibakomeze gukwirakwiza virusi itera SIDA kandi abantu bagakangurirwa kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze.
Ati: “Tubagira inama yo gukomeza kwirinda kwandura ndetse barinde na bagenzi babo, tubakangurira kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze naho abanduye bakagana serivisi zo gufata imiti.

Urubyiruko na rwo turukangurira kwipimisha rukamenya uko ruhagaze, abasanze baranduye bafate imiti kuko usanze afite virusi itera SIDA ntibivuze ko apfuye, iyo afashe imiti neza, abaho nk’abandi Banyarwanda bose.”
Yavuze kandi ko hazakomeza gukorwa ubushakashatsi, ngo hamenyekane ahashyirwamo ingufu ndetse no kubakira ubushobozi abagize ibyago byo kuba bafite virusi itera SIDA kugira ngo bamenye ngo uruhare rwabo ni uruhe?
Yagize ati: “Ni gahunda ya tujyanemo. Dufatanyirije hamwe twizera ko icyorezo tuzaba twashoboye kugihashya mu 2030.”
Umwe mu bakora uburaya wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ubu ufite imyaka 26 yatangarije Imvaho Nshya ko nubwo ari uko abayeho atari byiza, aba agira ngo ahahire abana be 3.
Yagize ati: “Ku myaka 15 bamaze kuntera inda nahise niheba, nti none se ubundi ubu ni uwuhe musore uzantunga mfite umwana? Nti ahubwo reka nigurishe mpigire umwana wanjye. Nagiye Uganda, njya muri RDC biranga ndagaruka nkomereza uburaya ino, ubu ni ko kazi nkora ni ko kantungiye abana banjye.”
Gusa ku rundi ruhande avuga ko atakwemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ari we bigiraho ingaruka, kandi agira inama bagenzi be n’urubyiruko by’umwihariko yo kwifata, byanga bagakoresha agakingirizo kugira ngo batandura.
Ati: “Uwansaba kuryamana nawe tutikingiye simwemerera, ndanga ndetse ngatanga umuburo ku bandi nka bagenzi banjye dukorana. Ubu ku bana 3 mfite sinshaka kongera kubyara, umugabo mubwira ko dukoresha agakingirizo ngo twirinde virusi itera SIDA.
Ayo mafaranga menshi yampa tutikingiye yayampa ubu ariko ingaruka zazavamo ni njye wakomezanya na zo, nta kintu yazamfashaho. Azambwira ngo narakwishyuye naguhaye amafaranga irwarize.”
Imibare ya RBC igaragaza ko abantu bafite visuri itera SIDA mu Rwanda babarirwa kuri 3%, mu cyiciro cy’abakora uburaya bo bavuye kuri 45% bagera kuri 35% mu gihe kirenga imyaka 15.


