Abatunganya impu biteze impinduka ku ruganda rwazo ruzubakwa umwaka utaha

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu, (Kigali Leather Cluster), bavuga ko biteze kuzabona inyungu nyinshi binyuze mu ruganda rutunganya impu ruzubakwa mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Bagaragaza ko ubu u Rwanda ruri mu nzira nziza zo kongera gutuma impu zigira agaciro kuko usanga impu zarwo zishimwa ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ibi mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi hateraniye  inama y’Afurika y’abakora ibikomoka  ku mpu, isoza kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM igaragaza ko ubu hamaze kuboneka ahazubakwa uruganda rutunganya cyane cyane ibisigazwa biba byasigaye iyo batunganya impu, ubu bigeze mu gukora inyigo yimbitse igaragaza amafaranga akenewe ngo rujyeho no kureba ibigize inyubako byose bizaba byarangije gukorwa bitarenze amezi abiri ya mbere umwaka utaha, ubundi uruganda rugatangira kubakwa.

Kuva hahagarikwa kugurisha impu zidatunganyije   hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kuko isoko rya EAC ari rito mu Rwanda hangiritse toni zirenga 100 z’impu zangirikiye mu bubiko kuko zitari zemerewe kugurishwa.

Aha ni ho abakora mu mpu bahera bavuga ko mu gihe imirimo yo kubaka uruganda izaba yarangiye bizongerera agaciro akazi kabo ndetse bikabarinda n’igihombo.

Kamayirese Jean D’Amour, ahagarariye ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (KLC), avuga ko nubwo nta ruganda rutunganya ibikomoka ku mpu ariko bagerageza gukora ibizikomokaho byiza birimo inkweto, imikandara n’ibindi ndetse biteze ko mu gihe uruganda ruzaba rumaze kuzura ruzababyarira umusaruro ndetse hari n’abazarubonamo imirimo.

Yagize ati: “Uruganda rutunganya impu nirumara kuboneka tuzabona nyinshi zirushamikiyeho haba abakora ibikomoka ku mpu  bazabona akazi kandi tuzavanamo inyungu nyinshi kuko  niba bakoramo intebe z’indege, intebe z’imodoka, n’ibindi urumva tuzazitunganya neza kandi twinjize menshi.”

Yongeyeho ko u Rwanda rufite impu nziza muri Afurika kuko nubwo nta ruganda ariko ibikorwa bizikomokaho haba amasakoshi, inkweto, imikandara n’ibindi biba bifite umwihariko.

MINICOM igaragaza ko byabaye ikibazo gikomeye nyuma yuko hahagarikwa kohereza impu zidatunganyije hanze y’isoko rya EAC, kuko ibihugu bidafite urwego ruteye imbere rutunganya impu rwabigiriyemo ibihombo.

Dr Alex Kabayiza, Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MINICOM agaragaza ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo gushyiraho uruganda rw’impu kandi bizatanga umusaruro ku bakora ibijyanye n’impu no ku bukungu bw’igihugu.

Agira ati: “Twafashe umurongo ufatika kuko turi gushyiraho uruganda ruzafasha abakora mu gutunganya impu. Turi gukora inyigo izadufasha kuko dufite abantu benshi bashaka kujya mu byo gutunganya impu kandi ntibajyamo badafite amakuru arambuye y’ibanze kugira ngo hajyeho urwo ruganda. Abaguzi b’ibikomoka ku mpu haba muri Afurika no ku Isi bazi ko bifite icyo bivuze mu rwego rwo kurengera ibidukikikje, icyo izadufasha ni ugutunganya ibisigazwa byavuye ku gutunganya izo mpu kandi mu gihe kitarambiranye bazaba bafite igisubizo.”

Yongeyeho ko uruganda ruzafasha abasanzwe batunganya inkweto kuko bagifite imbogamizi y’ibikoresho bigihenze kuko biva hanze.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 12, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE