Abakobwa ntiboroherwa no kwibona mu ruganda rw’abanyarwenya

Abakobwa bakora urwenya mu Rwanda bavuga ko batoroherwa no kwibona mu ruganda rw’abanyarwenya, kubera ko abarimo ari mbarwa ugereranyije na bagenzi ba bo b’abahungu.
Ibyo bavuga kandi ko binatizwa umurindi n’umuryango Nyarwanda, bavuga ko nawo ubaca intege, bitewe n’uko utarumva neza ko umukobwa ashobora guhagarara imbere y’imbaga y’abantu arimo gutera urwenya, bityo bikarusho kubaca intege.
Agaruka ku mbogamizi bahura na zo, umwe mu bakobwa batatu bakora urwenya (Comedy) mu Rwanda Kaduhire umenyerewe cyane nka Kadudu, avuga ko abakobwa batoroherwa no gukora urwenya mu Rwanda.
Ati “Njye ku giti cyanjye sinabavugira ariko ntabwo ari ibintu byanyoroheye kuba mu basore njyenyine, n’ubu kandi biracyankomereye, abakobwa biyumvamo impano baze bamfashe natwe twiyongere mu ruhando rw’urwenya.”
Ku rundi ruhande ariko, ngo nubwo mu ruhando rw’urwenya harimo imbogamizi, ngo Gen z comedy yatumye Kadudu atinyuka aba umunyarwenya w’umwuga.
Ati: “Gen z navuga ko ari ihumbikiro (Pipiniere) y’uruganda rw’urwenya mu Rwanda, kuko ari irerero ry’abanyarwenya babyiruka bo mu gihugu bazakora mu myaka iri mbere, n’abataraza ndahamya ko bazanyura muri Gen z, kuko ni urubuga rubaha amahirwe bagakura hakaza abandi babasimbura.”
Yongeraho ati: “Gen z ifite 50 ku rwego Njyezeho, indi 50 ni iyanjye, yatumye njyamo nkagumamo, nkaba nkirimo, ariko muri Gen z baguha icyizere bagatuma na we ucyigirira, njye nagiraga ipfunwe ryo kuvuga mu ruhame, kuko bari barambwiye ko mfite ijwi ribi, ariko narahageze baramfasha, ubu ndavuga abantu bagaseka.”
Babu umaze kumenyerwa cyane mu rwenya kuko uretse kuba akorera mu Rwanda, ariko ajya anatumirwa mu bihugu byo hanze yarwo, avuga ko mu bihe byahise bibazaga impamvu nta munyarwenya w’umukobwa mu Rwanda uzwi ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Mu bihe byatambutse twibajije impamvu nta Anne Kansiime wo mu Rwanda dufite, tugerageza kubafasha ariko, tujye tuzirikana ko umunyango tuvukamo nawo ugira uruhare mu byo dukora, tuvuka mu Rwanda. Urwenya n’imyidagaduro muri rusange hari ukuntu umukobwa iyo abyinjiyemo babireba nabi kurusha umuhungu, kandi mu buryo bubi butandukanye, abaye icyomanzi, indaya, nta mukobwa ujya imbere y’abantu ngo avuge.”
Aganira n’Imvaho Nshya umuyobozi akaba ari na we watangije Gen z Comedy, Ndaruhutse Fally Merci, yagarutse ku rugamba barimo kurwana rwo kwongera umubare w’abanyarwenya b’abakobwa kuko bakiri bake ugereranyije n’abahungu.
Ati: “Mu bakora urwenya muri Gen-z harimo n’abakobwa, amahirwe yo kugaragaza impano yo gusetsa ntabwo areba abahungu gusa, ni yo mpamvu kugeza ubu harimo abakobwa batatu, tuzanakomeza tubashishikarize kuza, kuko gusetsa ni impano y’abantu bose.”
Agaruka ku myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 2 Genz imaze, Merci yavuze ko hari icyizere cy’uko kizaba cyiza, bashingiye ku buryo icyakibanjirije cyari kitabiriwe.”
Yongeraho ati: “Abantu nababwira ngo ntibazahombe bazaze bisekere, kuko tubahishiye byinshi cyane muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali.”
Uretse abanyarwenya bo mu bihugu by’abaturanyi barimo Patrick Salvado, Okkelo na Kigingi, muri iki gitaramo hazagaragaramo abanyarwarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda nka Nkusi Arthur, Rusine, Nsabi, Killaman n’abandi.

