Abakobwa 18 687 barimo n’ababyariye iwabo biteze guhindura imibereho

Uwera Marie Claire ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo kubera impamvu z’ubuzima. Atuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yize kudoda nyuma ahabwa ibikoresho azifashisha gushyira mu bikorwa ibyo yize.
Avuga ko yamaze imyaka 3 mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi agashimira umufatanyabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, ‘Igire – Wiyubake’, wamuhaye ibikoresho bizamufasha kwivana mu bukene.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nizeye ko natwe uzongera kunshukisha ubuhendabana ahubwo ngiye gukora niteze imbere kandi ndere abana banjye neza”.
Dushimirimana Aloysia na we mu Murenge wa Nyarugunga, avuga ko ibikoresho yahawe bizamufasha kwiteza imbere.
Agira ati: “Bizamfasha kwihangira umurimo kuko nk’ubu umushinga ‘Igire Wiyubake’ yampaye ibikoresho by’ubudozi. Ngiye gukora kandi Ndashaka kugira aho nigeza, nteze imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu muri rusange”.
Yari asanzwe abayeho atera ibiraka rimwe na rimwe ubuzima ntibugende neza ariko ngo yizeye ko imibereho ye igiye guhinduka.
Ati: “Imbere hanjye ndahabona neza kuko iyo umuntu afite ibikoresho bihagije birimo ipasi, umukasi, imashini idoda ukongeraho no guhanga udushya nta cyakubuza gutera imbere”.
Uwingabire Lydia, Umukozi wa YWCA Rwanda mu mushinga ‘Igire – Wiyubake’ uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika Gishinzwe iterambere (USAID), asobanura ko uyu mushinga ugamije kurwanya virusi itera Sida mu rubyiruko ndetse no kwita ku bangavu batewe inda zitateguwe n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umushinga ‘Igire – Wiyubake’ ushyirwa mu bikorwa na YWCA, umaze gutanga ibikoresho ku bana 860 bo mu Karere ka Kicukiro bize imyuga 11 itandukanye.
Ati: “Umubare munini ni abana b’abakobwa ndetse na basaza babo.
Icyo ibikoresho bije gukora ni ugushyigikira wa mwuga wigishijwe abana kugira ngo hanze y’umwuga na bo batangire bagire icyo bimarira babifashijwemo na cya gikorehso twabageneye”.
Binyuze mu mushinga ‘Igire – Wiyubake’ YWCA yatanzwe umusanzu wo gushyigikira iterambere ry’abakobwa n’abagore bakiri bato bagera ku 18,687bo mu Mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro.
Biganjemo abakobwa babyaye bakiri bato, abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa n’abandi bugarijwe n’ingorane zabaganisha ku kwandura virusi itera Sida.
Uwingabire avuga ko batangira gukorana n’abana babyariye iwabo wasangaga baritakarije icyizere cy’ubuzima.
Biturutse ku rugendo rw’iminduka n’ibindi bikorwa bibafasha kwiyubaka, bagenda barushaho kwiyubakamo icyizere no guhindura imyumvire.
Ibikoresho byose bimaze gutangwa bifite agaciro k’asaga miliyoni Magana atatu (300,000,000 Frw)bikaba byashyikirijwe abafashijwe kwiga imyuga n’umushinga Igire-Wiyubake muri Kicukiro.
Imwe mu myuga bize irimo; gukora imigati, gukora imitako, guteka, kurimbisha ahantu no kuhategura, gutunganya imisatsi, gukanika, gusiga amarangi, gukora inkweto, ubudozi, gusudira n’ibindi.