Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike bakomeje imyitozo

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abakinnyi bahagarariye amakipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino Olempike igiye kubera i Paris mu Bufaransa, bakomeje imyitozo izabafasha kwitwara neza muri iyi mikino.

Kuva tariki 5 Nyakanga 2024 abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda bageze i Paris, aho batangiye imyitozo no kumenyera ikirere ndetse ku wa 8 Nyakanga 2024, bakaba baratangiye imyitozo bigendanye n’amarushanwa bazitabira.

Kugeza ubu u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani bazitabira iyi mikino ihuza imbaga nyinshi kurusha iyindi yose ikinwa kuri iyi Si.

Muri abo bakinnyi barimo batatu bakina umukino w’amagare abo ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race) na Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore (Road Race & ITT), undi ni Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).

Undi mukino uzahagararirwa ni uwo gusiganwa ku maguru aho Yves Nimubona azasiganwa muri metero ibihumbi 10, mugenzi we Mukandanga Clementine asiganwe muri Marathon azasiganwa muri Marthon ni ukuvuga kilometero 42.

Umukino wo koga uzaba uhagarariwe na Oscar Peyre Mitilla Cyusa izakira butterfy muri metero 100 na mugenzi we Umuhoza Uwase Lidwine uzakina Freestyle muri metero 50.

Umukino wo gukozanyaho inkota (Fencing) uzaba uhagarariwe na Tufaha Uwihoreye.

Aba bakinnyi bari kumwe n’abatoza ndetse n’abandi babaherekeje kugira ngo bazabafashe kuyitwaramo neza.

Abahagarariye u Rwanda bazarangiza umwiherero ku wa 23 Nyakanga bakomerezaho muri Village Olempike aho abakinnyi n’abatoza bitabiriye iyi mikino bacumbikirwa mbere y’uko imikino itangira tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Ibihugu bigera ku 196 ni byo bizitabira iyi mikino, harimo abakinnyi 10.672, bahatanye mu bwoko bw’imikino 32.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE