Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, byari biteganyijwe ko iyi kipe ikora imyitozo ku Mumena ariko abakinnyi banze kwitabira kubera igihe bamaze batishyurwa imishihara yabo.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko abatoza b’iyo kipe bayobowe na Malik Wade bageze ku kibuga cyo ku Munena basanga abakinnyi badahari.
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafashe iki cyemezo mu gihe iyi kipe ifite umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona izahuramo na Police FC ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025.
Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 18 aho iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.
Muri uyu mwaka w’imikino iyi kipe yagowe no kubona umusaruro bitewe n’ibihano yafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi kubera abo yari yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
