Abakaridinali bazindukiye mu matora nyuma y’uko ay’ejo nta Papa wabonetse

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 08 Gicurasi 2025, Abakaridinali 133 baramukiye mu matora ya Papa nyuma y’uko amatora yo ku munsi w’ejo tariki ya 07 Gicurasi arangiye hakazamuka umwotsi w’umukara; bisobanuye ko Papa mushya ataraboneka.

Abakaridinali bongeye guteranira i Vatican muri Sistine Chapel aho amatora arangwa n’ibyiciro bine; agakorwa kabiri mu gitondo nyuma yo kubarura amajwi hataboneka uwatsinze akongera gukorwa kabiri nimugoroba kugeza igihe Papa mushya abonekeye.

Umunsi wa kabiri wa ‘conclave’ watangiranye n’isengesho ry’Abakaridinali buri wese asenga ku giti cye, nyuma berekeze mu matora y’ibanga aza gukorwa mu byiciro bibiri.

Nyuma y’amatora, saa sita barajya mu kiruhuko aho baza gufata amafunguro, nyuma bategereze ibiva mu matora nadatanga umusaruro binjire mu cyiciro cyayo cya nimugoroba.

Imbaga y’abantu barenga 30,000 itegerereje hanze ya Vatican ngo barebe niba umwotsi uzamuka nyuma y’uko umunsi wa kabiri w’amatora utangiye.

Imbaga y’abantu bategerereje hanze ya Chapel umwotsi uzamuka
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE