Abajepe (RG) begukanye Irushanwa ryo Kwibohora batsinze BMTC Nasho (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe y’Abasirikare barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze abaturutse mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0 yegukana Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament” ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Republican Guard (Abajepe) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Division ya 3 ibitego 3-0 muri ½ mugihe BMTC Nasho yasezereye  Combat Training Centre (CTC) Gabiro. 

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, na Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse.

Mbere yo gutangira umukino habanje gufatwa umunota wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Maj. Gen. Willy Rwagasana n’Umuhungu wa Perezida Kagame Capt. Ian Kagame, ni bamwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Republican Guard yatozwaga Hitimana Thierry, Umutoza wungirije muri APR FC.

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe yataka indi cyane.

Ku munota 15 Republican Guard yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku ishoti ryatewe na Maj General Rwagasana Willy umupira ushyirwa muri koruneri n’umuzamu wa BMTC Nasho. 

Ku munota wa 40, Umutoza wa Republican Guard Thierry Hitamana yakoze impinduka akuramo Maj General Rwagasana Willy ashyiramo Shema Mike.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeheyo iminota itatu yinyongera.

Ku munota 46 Shema Mike yafunguye amazamu kuri Coup Franc yari itewe, ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu rushundurwa rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Republican Guard yatsinze BMTC Nasho igitego 1-0 cyinjijwe na Shema Mike mu minota y’inyongera. 

Mu gice cya kabiri Republican Guard yakomeje gusatira izamu rya BMTC Nasho.

Ku munota wa 57’ Republican Guard yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shyaka James kuri Coup Franc yateye umupira uruhukira mu izamu.

Ku munota wa 70’ Republican Guard yatsinze igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Shema Mike ku mupira yahawe ahita atera ishoti rikomeye umupira ujya mu izamu. 

BMTC Nasho yabonye uburyo butandukanye bwari kuyifasha kugabanya ikinyuranyo ariko abarimo Mugwaneza Simon, Nshimiyimana Salimini na Basarike Gilbert ntibabasha kububyaza umusaruro.

Umukino warangiye Republican Guard itsinze BMTC Nasho ibitego 3-0 aho yegukanye Irushanwa ryo Kwibohora ryakinwaga bwa kabiri, ikaba inshuro ya kabiri yegukanye iki gikombe igiheruka mu 2023 itsinda Task Force Division igitego 1-0.

Irushanwa ryatangiye ku wa 15 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.

Republican Guard yegukanye igikombe muri Volleyball nyuma yo gutsinda BMTC Nasho ku mukino wa nyuma.

Muri Basketball, iyatwaye igikombe ni Rwanda Military Academy Gako, iyabaye iya mbere mu Netball ni Rwanda Air Force naho iyabaye iya mbere mu Mikino Ngororamubiri ni General Headquarters.

Ikipe ya mbere mu Kumasha ni BMTC Nasho naho iyabaye iya mbere muri Handball ni Rwanda Military Academy Gako.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe, yari gusozwa tariki ya 3 Nyakanga, umunsi umwe mbere y’Umunsi wo Kwibohora ariko yigijwe imbere kubera gahunda zirimo Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda wari umushyitsi Mukuru, muri uyu mukino yaashimiye amakipe yitwaye neza, ashishikariza abasirikare gukomeza gukora siporo kuko ifasha byinshi mu buzima busanzwe no mu kazi ka buri munsi.

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE