Abajenerali batanu barimo Gen. Kazura bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ko Abajenerali batanu binjira mu kiruhuko cy’izabukuru. 

Muri abo Bajenerali harimo Gen. Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. 

Abandi bemerewe kwinjira mu kiruhuko cy’izabukuru ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari, na Brig Gen Firmin Bayingana. 

Perezida Kagame yanemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abandi basirikare bakuru 170 ndetse n’abandi basirikare 992 bafite amapeti atandukanye. 

Brig Gen Hodari Johnson
Brig Gen Rutikanga John Bosco
Bri Gen Bayingana Firmin
Brig Gen John Bagabo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE