Abahinzi bagomba kugurisha umusaruro badatanze fagitire – RRA

Mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje gushishikariza abakora imirimo y’ubucuruzi gukoresha ikoranabuhanga rya EBM V2, cyibukije abakora imirimo y’ubuhinzi ko batagomba gusorera umusaruro wabo ukiva mu murima.
Byagarutsweho na Batamuliza Hajara, Komiseri ushinzwe Imisoro y’imbere mu Gihugu muri RRA, ubwo hashimirwaga abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Batamuliza yasobanuye ku bijyanye n’abibaza niba umuhinzi usaruye imyaka ye akayijyana ku isoko agomba kuyisorera.
Atanga umucyo kuri iki kibazo, yagize ati: “Ku kijyanye n’abahinzi bagurisha umusaruro wabo, abahinzi basarura umusaruro wabo bagomba kuwigurisha badatanze inyemezabuguzi ahubwo bandika ku rutonde, bagatanga imyirondoro yabo ihagije hanyuma uguze uwo musaruro akazifashisha urwo rutonde akura amafaranga y’ikiranguzo mu nyungu zisoreshwa bityo agashobora gusorera inyungu nyazo.
Ibyo rero mu by’ukuri ntabwo bikwiye kuzamura umusoro wa TVA ahubwo bikwiye kuza bifasha umucuruzi kugira ngo abashe gukura amafaranga y’ikiranguzo muri cya gicuruzo cye gituma asorera inyungu zikwiye”.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gisobanura ko ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bitaratunganywa mu buryo buciye mu nganda no kubihindurira umwimerere wabyo bitagomba kwishyura umusoro nyongeragaciro.
Ati: “Ahubwo iyo bimaze gutunganywa bigaca mu nganda ni bwo bijyaho TVA bitewe n’inyongeragaciro ubigurisha yashyizeho”.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyibutsa ko umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa n’umuguzi wa nyuma kandi umuguzi wa nyuma na we ngo nta gihombo kindi aba afite uretse kuba ibiciro byamugora ariko ku bintu bijyanye n’ubuhinzi bitarongererwa agaciro ngo ntabwo byo bisora.