Rwanda: Abakora ubuhinzi buciriritse basaga 23,000 bagenewe inkunga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) ryatangiye ubufatanye n’Umuryango Novo Nordisk Foundation wo mu Gihugu cya Denmark, bugamije gufasha abahinzi baciriritse bo mu Rwanda n’abo muri Uganda bikajyana no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana mu mashuri.

Umuryango Novo Nordisk Foundation wiyemeje gutanga inkunga ya miliyoni zisaga 4.1 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4.3),  akazifashishwa mu kunoza ubuzima, imirire, kwimakaza umutekano w’ibiribwa ndetse no gufasha imiryango yasigaye inyuma n’iy’abahinzi baciriritse batishoboye kwinjiza amafaranga atubutse abatunga.

Biteganyijwe ko iyo nkunga y’ibyo bigo byombi igiye gufasha abahinzi baciriritse bo mu Rwanda n’abo muri Uganda kujya banoza uruhererekane rw’ibiribwa binyuze mu kugabanya guhora bateze amakiriro ku ifumbire zitumizwa mu mahanga, gukuraho ibihombo biterwa no kubika nabi umusaruro, kurushaho guhuza abahinzi n’amasoko no kongera umusaruro.

Ni muri urwo rwego byitezwe ko iyo nkunga izafasha abahinzi baciriritse 23,195 bo mu Rwanda n’abandi 15,000 bo muri Uganda, aho biteganyijwe ko umusaruro w’abo bahinzi wose uzajya ugurwa na WFP ugakoreshwa muri gahunda yo kugaburira abana mu mashuri.

WFP ifite umushinga ugaburira abana 107,000 mu mashuri yo mu Rwanda na 165,000 muri Uganda, kandi bose bagaburirwa ibyo kurya bikomoka ku bihingwa byujuje intungamubiri zikenewe, byera kandi biboneka byoroshye muri ibyo bihugu.

Visi Perezida wa Novo Nordisk Foundation ushinzwe ibikorwa bigenewe abaturage n’iby’ubutabazi, Flemming Konradsen, yagize ati: “Tunejejwe no gukorana na WFP ndetse no gutanga umusanzu wacu mu guteza imbere gahunda zayo mu Rwanda no muri Uganda, ahabarizwa amamiliyoni y’abaturage bagorwa n’imibereho myiza bitewe n’ikibazo gihangayikishije Isi cy’ibura ry’ibiribwa.”

Yakomeje agira ati: “Kuba gahunda za WFP zibanda cyane ku gutanga ubufasha bw’ako kanya, ndetse igaharanira kubaka uruhererekane rw’ibiribwa rurambye, ni ikintu kijyanye n’umurongo w’ibyo dukora muri Novo Nordisk Foundation. By’umwihariko nejejwe n’ikintu cyo kugeza indyo yuzuye ku bihumbi by’abana bari mu mashuri abanza, kuko tuzi ko iyi ari inyongera nziza ibarehereza kuza ku ishuri bikaba umusingi wo kubaka ahazaza habo heza n’imibereho izira amakemwa.”

Uyu mushinga witezweho kubaka ubudahangarwa n’imikorere inoze y’uruhererekane rw’ibiribwa mu duce no mu baturage bugarijwe n’imirire mibi haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Iyo nkunga itanzwe mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, imibare ya WFP igaragaza ko muri uyu mwaka abarenga miliyoni 82 ari bo bakeneye ubufasha bw’ibiribwa bakaba bariyongereyeho abagera kuri miliyoni 24 ugereranyije n’ababarurwaga mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Impuguke mu by’ibiribwa zitangaza ko ihungabana ry’umutekano w’ibiribwa mu ruhando mpuzamahanga ryarushijeho kuba ribi ku mwaduko w’icyorezo cya COVID-19, biza gukabya kubera intambara ya Ukraine n’u Burusiya yagize ingaruka zikomeye ku ruhererekane rw’ibiribwa n’ubucuruzi bwa gazi n’ibikomoka kuri Peteroli.

Michael Dunford ukuriye Ishami rya WFP muri Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Kurema ubudahangarwa bw’uruhererekane rw’ibiribwa ni umurimo w’ingenzi wa WFP muri Afurika y’Iburasirazuba- uhereye ku gutanga ubufasha bw’ibiribwa ukageza ku kubaka imibereho myiza mu buryo burambye.”

Yakomeje agira ati: “Ubu bufatanye bushya dutangiye na Nordisk Foundation buzasiga gahunda yo kugaburira abana ku mashuri n’iyo gufasha abahinzi baciriritse zigaragaza impinduka zirushijeho kuba nziza mu burezi bw’abana bato, no mu ruhererekane rw’ibiribwa, binyuze mu guharanira ko ibyo kurya biboneka kandi bikaba bihendukiye buri wese.”

Gahunda ya WFP yo kugaburira abana ku mashuri isanzwe ikoresha ibyo kurya bivuye mu musaruro waguzwe mu bahinzi baciriritse ku giciro kibabereye cyiza kurusha icyo babona ku masoko asanzwe, ibyo bikagira uruhare rukomeye mu kongera ubukungu bwabo ari na ko abana babona indyo yuzuye kandi iteguwe neza.

Mu mwaka wa 2021, WFP yafashije abana basaga miliyoni 4 bo muri Afurika y’Iburasirazuba kubona indyo yuzuye bari ku ishuri, bikaba byarafashije mu kugabanya abana bata ishuri, kurwanya imirire mibi n’igwingira no guteza imbere imibereho myiza mu miryango muri rusange.

Biteganyijwe ko ubufatanye bwa WFP na Novo Nordisk Foundation buzamara amezi 18, bukazashyirwa mu bikorwa binyuze mu mashami ya WFP ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu, ariko hakazifashishwa ubunararibonye bwo ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere na mpuzamahanga kugira ngo urusheho gutanga umusaruro ukenewe kandi uboneye.

Umwe mu bakozi ba WFP aganira n’abahinzi baciriritse bo mu Karere ka Nyaruguru
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE