Abahawe inguzanyo ya VUP ntibayikoresheje icyo igenewe

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (Transparency International Rwanda), bugamije kureba uko abaturage bahawe inguzanyo n’uburyo zabagiriye akamaro, bwagaragaje ko amafaranga bahabwa adakoreshwa icyo yagenewe.

Ni amafaranga ya ‘Vision Umurenge Program’ izwi nka VUP ahabwa abatishoboye ngo abafashe kwikura mu bukene, by’umwihariko ay’inguzanyo atakoreshejwe icyo yagenewe.

Ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, bwakozwe amezi atandatu uhereye Kamena 2023, bwagaragaje ko kuba inguzanyo ya VUP idakura mu bukene uwayisabye ahubwo igasesagurwa, usanga ahanini biterwa nuko nta gikurikirana bigira.

Rwego Albert, ashinzwe ibikorwa n’ubushakashatsi muri TI Rwanda avuga ko ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rw’Umurenge hari  umukozi umwe wa VUP kandi usanga afite akazi kenshi yewe nta n’amafaranga y’urugendo ku buryo gukurikirana ibikorwa byose atabishobora.

Yagize ati: ”Abakozi ba VUP  baba bafite abantu benshi bahaye amafaranga kandi uba usanga umukozi wa VUP ari umwe mu Murenge, afite n’akandi kazi agomba kujya kureba imihanda n’ibindi rero kujya mu Tugari nta na tike afite usanga nta mwanya yabona wo gukurikirana bariya bantu.”

Yongeyeho ko aba agomba no gukurikirana abahabwa amafaranga y’ingoboka, abakora mu mihanda, ndetse na bano basaba inguzanyo bityo kubikurikarana byose bidashoboka.

Rwego asaba ko hakongerwa umubare w’abakozi ba VUP ndetse bakanahugurwa bakongererwa ubumenyi ku buryo bajya bigisha n’abaturage uburyo inguzanyo bafashe zababyarira umusaruro.

Arongera ati: “Harimo ibi bazo bijyanye n’ubumenyi mu gukoresha za nguzanyo nta n’amahugurwa babona, ntibanasurwa  ngo barebe icyo inguzanyo bazikoresha. Birakwiye kongera umubare w’abakozi kuko no ku rwego rw’Igihugu umuntu ushinzwe iriya porogaramu ni umwe hakabaye kuri buri Karere hari umuntu ushinzwe ibintu bya VUP, no ku Murenge hakaba hari nka batatu ndetse no ku rwego rw’Igihugu hakabaye abandi nka batatu.”

Akomeza avuga ko izi nguzanyo ziba zigamije gukura mu bukene abatishoboye ariko ahanini usanga ntacyo byabamariye ariko akanagaragaza ko impamvu zitakoreshejwe icyo zagenewe  byatewe nuko ibiciro ku isoko byazamutse, kutagira ubumenyi ku icungamutungo no gukora umushinga hatarebwe imbogamizi.

Appolinaire Mupinganyi, ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (TI Rwanda), avuga ko Leta yahombye kuko amafaranga yageneye abaturage yarayasesaguwe, ndetse n’ubumenyi n’ubushobozi buke bw’abagenerwabikorwa nabyo bikiri hasi.

Ati: “Amafaranga umuturage yabonaga kugira ngo akore umushinga ubyara inyungu ni make cyane hari naho byagiye binagaragara umuturage yanayabona ugasanga ayajyanye mu nzoga na Leta irahombye ntinashobore kugaruza ya mafaranga.”

Yongeyeho ko hamwe n’abafatanyabikorwa hafashwe ingamba ko amafaranga ahabwa abaturage agiye kujya agira gikurikirana.

Gahunda ya VUP yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2007 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, (NISR), mu bushakashatsi cyatangaje bwerekanye ko ubukene bwagabanyutse mu bihe bitandukanye kuko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 38% bavuye kuri 60,29%, mu mwaka wa 2000, mu gihe abari mu bukene bukabije bari kuri 16%.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 17, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE