Abahanzikazi bakanyujijeho muri Uganda bashinja itangazamakuru gushaka kubateranya

Bamwe mu bahanzikazi b’abanyabigwi mu muziki wa Uganda barimo Julliana Kanyomozi na Ireen Namubiru barashinja abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga gushaka kubateranya.
Babitangaje tariki 12 Nyakanga 2024, mu kiganiro bagiranye ku murongo wa Youtube wa Juliana Kanyomozi bakavuga ko itangazamakuru ryagerageje kubateranya kandi ko bidakwiye.
Namubiru yavuze ko hari igihe yari agiye gukumira (Block) telefone z’abanyamakuru bakomeje kumuhamagara bamusaba kugira icyo avuga ku byo bamubwiraga ko Juliana yamukoreye.
Ati: “Igihe kimwe, byabaye ngombwa ko mbuza abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite inkuru ndetse n’ibimenyetso bigaragaza ko Juliana yankoreye ikintu kibi, rimwe na rimwe bakavuga ibyo bintu ubwanjye ndi kumwe na Juliana.”
Ibi kandi byashimangiwe na Juliana uvuga ko ibyo bihuha abanyamakuru babikunda kuko bavuga ko mu itangazamakuru bicuruza cyane, ariko kandi bakwiye kubihagarika kuko biyobya abakunzi babo.
Ati: “Ntekereza ko ibyinshi muri ibyo bitangazamakuru byandika cyangwa bivuga biba bishaka kwinjiza, akenshi bavuga ko amakuru y’amakimbirane acuruza, icyakora impungenge zanjye ni uko abafana bacu bo baba batazi ibyo byose bakabyizera kandi atari byo.”
Namubiru na Juliana bavuga ko bacanye mu bihe bitoroshye ubwo batangiraga umwuga wo kuririmba mu mpera za 1990.
Bavuga ko batangiye kuririmbana guhera mu 1999 muri Sabrina’s Pub.
Bahise bakora itsinda bise I-Jay, aba bahanzikazi baje gutandukana ubwo Namubiru yari asanze umugabo we mu Bufaransa ariko kandi babanza gukorana umuzingo wakunzwe cyane.