Abahanzi bagize uruhare muri Jenoside ndabagaya- Teta Diana

Umuhanzi Teta Diana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahombeje byinshi cyane mu muziki aho hari abanyempano benshi yahitanye kandi hari n’abayigizemo uruhare, ari naho ahera agaya abayigizemo uruhare.
Ngo byatumye umuziki uhomba byinshi nkuko abisobanura.
Ati: “Mu buhanzi hangiritse byinshi, mpereye ku banyempano benshi twabuze, abahanzi bishwe ntibabarika, kwikora mu nda bajya bavuga njye mbibonera aha, kwiyambura abahanga batabarika neza neza tukibuza umugisha.”
Yongeraho ati: “Utagiye kure warebera no ku ruhare abahanzi bagize mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, abahanzi bakoze ibyo ndabagaya cyane babaye ibigwari.”
Nubwo avuga ibi ariko Teta abona urugendo rwo kongera kubaka ubuhanzi rwatangiye gutanga icyizere nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi.
Ati: “Urugendo rwo kubaka uru ruganda ni inzira ndende, rurimo izo ndirimbo zitanga ibyishimo dukora, ni ko gutuma abantu bongera guseka, ni izo mpano zivuka buri munsi, kandi n’ukuri zirahari.”
Ngo ni urugendo rugikomeje, akaba aterwa ishema n’aho rugeze, kuko buri muhanzi arajwe ishinga no kwiteza imbere, ibintu avuga ko ari byiza cyane, kuko iterambere rihera ku muntu ku giti cye rikazagera ku gihugu.
Ibi kandi ngo ni ibyo kwishimira batibagiwe Leta y’Ubumwe idasiba kubereka umurongo mwiza bagenderaho, ibintu ashingiraho asaba abahanzi ko bafatanya bakabisigasira.
Ati: “Nterwa ishema n’aho ibintu bigeze, sinasoza ntashimiye Leta y’Ubumwe itanga umurongo mwiza ngenderwaho, byose kandi urabibona mu iterambere, umutekano no kwishyira ukizana kuri buri wese.”
Akomeza agira ati: “Aho tuvuye ni kure, nyamuneka ntitukibagirwe! Dusigasire ibyagezweho, ‘Ngira nkugire’ ibe indamukanyo.”
Teta yatanze intashyo kuri buri Munyarwanda wese by’umwihariko imfubyi, abapfakazi n’undi wese wabuze uwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


