Abahanzi 70 bavogereye urugo rwa Gen Salim Saleh barirukanwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abahanzi, abategura ibitaramo n’abandi bakora mu rwego rw’ubuhanzi n’umuco barenga 70 bo muri Uganda birukanywe mu Mujyi wa Gulu nyuma yo kujya gusura Gen Caleb Akwandwanaho uzwi cyane nka Gen Salim Saleh batateguje.

Ni ibyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hagendaga itsinda rigizwe n’abasaga 70 bivugwa ko birukanywe kubera bamusuye batigeze babimenyekanisha.

Iryo tsinda ryari ryaje gushaka ibisobanuro ku mafaranga asaga miliyari 5 z’amashilingi ya Uganda bivugwa ko Gen Salim Saleh yasezeranyije urwego rw’ubuhanzi imyaka myinshi ishize. 

Bavuga ko baguwe neza n’uko babonye umwanya muto wo kuganira na Col James Nkojo, umufasha wa gisirikare wa Gen Salim Saleh, icyakora basubizwa inyuma basabwa kugeza ibibazo byabo Umujyanama wa Perezida ushinzwe urwego rw’ubuhanzi, Eddy Kenzo.

Ibyo bibaye nyuma y’itangazo ry’abasanzwe bategura ibitaramo rimaze iminsi risohotse rikubiyemo imyanzuro iryo tsinda ry’abategura ibitaramo bafatiye Eddy Kenzo harimo n’ibyo kutazongera kuririmba mu bitaramo bamushinja kurya amafaranga no kutabavuganira uko bikwiye.

Bivugwa ko aba bahanzi bamaze iminsi ibiri bacumbitse hafi y’urugo rwa Jenerali mu Karere ka Bardege-Layibi, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Gulu. 

Bivugwa kandi ko bake bateza akavuyo ndetse bakabangamira imodoka zerekeza ku kibuga cy’indege, bitera impungenge abaturage bo mu muri ako gace bigafatwa nko kuvogera urugo rwa General Salim Saleh.

Abahanzi bari bagiye gusura Salim Saleh batateguje basabwe kunyura kuri Eddy Kenzo bakambwira ibibazo bafite.
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE