Abahanga 20 mu gukora imigati na ‘cakes’ binjijwe ku isoko ry’u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umujyi wa Kigali wungutse abahanga 20 mu gukora imigati, za keke (cake) n’ibindi byose bikomoka ku ifarini nyuma y’amahugurwa bahawe ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB.)

Abo banyeshuri bahuguriwe mu Kigo kizobereye gukora imigati, amandazi, keke n’ibindi biribwa bikomoka mu ifarini cyitwa na Red Velvet Cake Ltd   mu gihe cy’amezi atandatu, bahabwa ubuhanga bakuye mu murimo.

Ubuyobozi bwa Red Velvet Cake Ltd izobereye mu gutunyanga imigati ikoreshwa mu masabukuru, ubukwe n’ibindi birori bwatangarije Imvaho Nshya ko bishimiye kuba bungutse aba bahanga bagiye kubunganira mu bice bitandukanye by’Iguhugu. 

Yvan Patrick, Umuyobozi wa Red Velvet Cake Ltd ikorera i Nyarugenge, yavuze ko bishimiye kuba baragize uruhare mu gufasha uru rubyiruko kuba abanyamwuga cyane ko harimo n’abari baracikirije amashuri.

Avuga ko aya mahugurwa azabagirira akamaro mu buzima bwabo kuko bahawe ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Agira ati: “Uru rubyiruko rwahawe ubumenyi kandi nyuma y’aho twabasezeranyije ko hari imishinga yabo imwe n’imwe izafashwa bityo bikabafasha gutera imbere,ibyo bize babijyanye ku isoko ry’umurimo bamwe bamaze kubona akazi abandi bihangiye imirimo kuburyo twizeye ko bagiye bakenewe ku isoko.”

Ubuyobozi bwa RTB bukomeje gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko rwacikirije amashuri n’urukirangiza kwinjira muri gahunda zibafasha kunguka ubumenyi mu myuga n’ubumrnyi ngiro, hagamije kurwanya ubushomeri.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
moviesjoy says:
Kamena 7, 2024 at 7:24 pm

I admire the way you use your platform to uplift and inspire others, spreading positivity, kindness, and love wherever you go.

Nikuze Liliane says:
Gashyantare 6, 2025 at 10:16 am

Ndabikunze cyane rwose p nange nifuje ko mwazampugura
Murakoze cyane

Nikuze Liliane says:
Gashyantare 6, 2025 at 10:16 am

Ndabikunze cyane rwose p nange nifuje ko mwazampugura
Murakoze cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE