Abahagarariye imitwe ya Politiki bagaragaje intwaro yatsinda abagamije gusenya igihugu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abahagarariye imitwe ya politike yemewe mu Rwanda n’abayoboke bayo baratangaza ko gushyira hamwe ari imwe mu ntwaro izabafasha guhangana n’abashaka kwitwikira ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bagashaka gusenya ibyo igihugu cyagezeho.

Depite Pie Nizeyimana akaba na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR, avuga ko batazaba ingaruzwamuheto z’abanzi b’igihugu bagamije gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe.

Depite Pie Nizeyimana akaba na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR

Imwe mu ntwaro yatsinda uru rugamba, Nizeyimana avuga ko ari ugukomeza gusenyera umugozi umwe no kudatatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Ubumwe bwacu ni bwo buzatuma tubasha kubaho mu myaka iri imbere. Niba hari abantu bamwe na bamwe bashobora gutatira bwa bumwe bwacu bw’Abanyarwanda bagasanga Wazalendo, turakora iki nk’imitwe ya Politiki kugira ngo tubashe kuganiriza abayoboke bacu badakomeza kujya muri izo ngengabitekerezo zisubiza ubumwe bwacu inyuma.”

Depite Christine Mukabunani uyobora PS Imberakuri, ahamya ko hari abanyamahanga babanyuramo kuko bazi ko ari ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Ati: “Bazi ko turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta, baba bazi ko uri bubeshyere igihugu cyawe, baba bazi ko uribuvuge n’ibidahari.

Dukwiye kugaragara nk’abanyembaraga kandi bakunda igihugu cyabo.”

Mu kiganiro Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, aherutse kugirana n’ihuriro ry’imitwe nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, yasabye abagize iyi mitwe kumva kimwe iki kibazo.

Yagize ati: “Intwaro ya mbere ni abaturage, abantu bacyo, abayobozi kugira imyumvire imwe ku kibazo.

Iyo abantu basobanukiwe imyumvire imwe ku kibazo bakabyumva kimwe, bagashyira hamwe, iyo ni intwaro ikomeye cyane, ibindi byose byo kurwana urwo rugamba birashakwa.

Ni ukureba urugamba aho rurwanirwa namwe akaba ari ho mujyana ibyo bitekerezo, nta muntu n’umwe ugomba gusaba uburenganzira bwo kuvugira igihugu cye.

Buri muturage wese, buri muturarwanda, umuyobozi, yaba umudepite yaba nde, aba afite uburenganzira bwo kuvugira igihugu cye, aba afite uburenganzira bwo kukirengera.”

Bamwe mu bayoboke b’amashyaka bavuga ko biteguye gusenyera umugozi umwe, bakirinda icyakongera kubiba amacakubiri no gusenya ubumwe bwabo.

Byamungu Fred yagize ati: “Nk’Igihugu twamaze kwiyemeza ko tudashobora kuzarenga ku ihame ryo kuba bamwe.

Iryo ni ihame ntawe ushobora kuza ngo aridukureho, iyo rero tugiye mu bibazo nk’ibi biriho mu gihugu cy’abaturanyi bashaka ngo batwerere u Rwanda kandi u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo, noneho turushaho kuba bamwe kurusha uko bisanzwe.

Aho tugeze nk’Abanyarwanda n’amateka twanyuzemo twarize bihagije kandi turadadiye mu buryo bwose bushoboka.”

Mukankusi Perrine, umunyapolitiki wo mu ishyaka UDPR, yagize ati: “Umuhamagaro wabo wo kuzana amahoro ku Isi bari kuwirengagiza kubera inyungu zabo, iyo bavuze bivugira amabuye y’agaciro.

Dukwiye kwibuka amateka yacu neza, tukamenya yuko Politiki ya Mpatse ibihugu nta Rukundo idufitiye.”

Alphonse Nkubana, Umuvugizi w’Imitwe nyunguranabitekerezo y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, avuga ko intego bafite ari iyo gushyira hamwe mu kwamagana uwo ari we wese uzashyigikira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bw’igihugu.

Ati: “Nta na rimwe tuzemera ko u Rwanda ruvogerwa cyangwa se rubeshyerwa, twifuza yuko igihugu cya Congo kitakomeza kubeshyera igihugu cyacu cy’u Rwanda kandi cyahagarika ibitero kirimo gukora ku gihugu cyacu.”

Yavuze ko icyo basaba abahagarariye imitwe ya Politiki, ari ugukomeza kwigisha abayoboye babo kugira ngo barusheho kwirinda uwababibamo amacakubiri.

Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko nta muntu ukwiye gusaba uburenganzira bwo kuvugira igihugu
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE