Abagore n’abakobwa mu Ngabo z’u Rwanda bageze kuri 7%

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Mu by’ingenzi byagezweho mu rugendo rwo kuvugurura Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize, ni ugushyira abagore n’abakobwa mu ngabo z’u Rwanda bityo bakaba bageze kuri 7%.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Imvaho Nshya ko iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu ngabo z’u Rwanda, rihagaze neza.

Yavuze ati: “Baracyari kuri 7% ariko duhagaze neza.”

Guteza imbere uburinganire mu ngabo z’u Rwanda, ni gahunda yatangiye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho abagore bagize uruhare rukomeye mu mirwano no mu zindi serivisi zijyanye n’urugamba.

Minisiteri y’Ingabo (MoD) igaragaza ko gutanga amapeti no gushyira mu myanya abagore mu ngabo z’u Rwanda, bikorwa hakurikijwe amategeko, politiki n’amabwiriza agenga ingabo.

Igira iti: “Kwinjiza abagore mu ngabo z’u Rwanda bijyana n’inshingano z’itegeko nshinga zo kwimakaza uburinganire mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Ni muri urwo rwego RDF yashyizeho gahunda y’uburinganire mu 2007 hagamijwe guteza imbere umutekano w’abantu binyuze mu guteza imbere Umuryango Nyarwanda, aho abagabo n’abagore basangira inshingano n’ububasha mu kugera ku bwuzuzanye.”

Ni gahunda Minisiteri y’Ingabo ivuga ko yari igamije gukangurira abaturage kubahiriza uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo habeho gukumira no guhangana n’ingaruka zaryo.

Inshingano za RDF zo guteza imbere umutekano w’abantu, kubaka amahoro n’iterambere, zisaba abasirikare bafite imiryango ifite ituze n’ubumwe.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rugaragaza ko ngo nk’uko bimeze ku bandi baturage, no mu miryango imwe y’abasirikare igaragaramo amakimbirane.

Ibyo ngo bishobora kugira ingaruka ku basirikare ubwabo no ku rwego rw’ingabo muri rusange.

Iyi Minisiteri ivuga ko ari yo mpamvu hashyizweho Ishami ryita ku buringanire mu ngabo z’u Rwanda kugira ngo rifashe mu gukemura amakimbirane no guteza imbere ituze mu miryango y’abasirikare.

Zimwe mu ntego z’ishami ry’Uburinganire muri RDF, ni uguteza imbere uburinganire n’ubusabane bw’abagore mu gisirikare no mu baturage muri rusange.

Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu baturage, gukumira no guhangana na Virusi itera Sida nk’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kongera umubare w’abagore muri RDF.

RDF ikomeza kubahiriza ihame ry’uburinganire mu kohereza abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
Mu gihe cy’amasomo ahabwa abasirikare bato, abagore n’abakobwa bakora imyitozo nk’iya basaza babo
Abagore bari mu ngabo z’u Rwanda buzuza inshingano zabo nk’abasaza babo
Abagore n’abakobwa mu ngabo z’u Rwanda bahabwa inshingano kimwe nk’abasaza babo hashingiwe ku mategeko
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi wa RDF yavuze ko uburinganire mu ngabo z’u Rwanda buri kuri 7%
Abagore n’abakobwa mu ngabo z’u Rwanda baracyari 7%

Amafoto: RDF & Internet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 6, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE