Abagore n’abakobwa bageze kuri 23% muri Polisi y’u Rwanda

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yashimye intambwe imaze guterwa na Polisi y’u Rwanda mu kwimakaza ihame ry’uburinganire muri uyu murimo wamaze imyaka myinshi ufatwa nk’aho ari uw’abagabo kubera imyumvire idahwitse.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko umubare w’abagore n’abakobwa ugenda wiyongera muri Polisi y’u Rwanda uko imyaka ishira indi igataha, bikaba bishimangira ko bakomeje kwitinyuka mu nzego zose.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, mu Nama ngarukamwaka y’umunsi umwe ihuza abapolisikazi ibaye ku nshuro ya 12, ikaba yateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda
Minisitiri Dr. Uwamariya yagize ati: “Hari byinshi bimaze kugerwaho ndetse imyumvire y’uko umugore n’umukobwa badashoboye imaze guhinduka. Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, umubare w’abakobwa binjizwa muri Polisi wariyongereye aho ubu abagore bagera kuri 23% ugereranyije n’abapolisi bose.”
Dr. Uwamariya yakomeje agaragaza ko nubwo hari ibimaze kugerwaho inzira ikiri ndende, kuko hakenewe gukomeza kuzamura umubare w’abagore bajya mu nzego z’umutekano, harwanywa imyumvire y’uko kujya muri Polisi ari imirimo y’abagabo gusa n’ubwoba bukigaragara muri bamwe mu bakobwa bagitinya kujya mu mwuga wa Polisi.
Ati: “Hakenewe kurebera hamwe ibigomba gukorwa kugira ngo abagore n’abakobwa barusheho gutinyuka uyu mwuga wa Polisi.”

Yasabye abapolisikazi kuba intangarugero mu mirimo yabo, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano utajegajega mu baturarwanda ari na wo nkingi y’iterambere rirambye.
Iyo nama ihuriramo abapolisikazi baba baturutse mu mashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda, bakaganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’ihame ry’uburinganire mu by’umutekano.
Inama y’uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Dukureho inzitizi ku buringanire n’ubwuzuzanye mu mwuga n’ibikorwa bya Polisi.”
Iyi nama iha urubuga abayobozi muri Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi mu nzego z’Igihugu, bakaganira ku bibazo bijyanye n’imirimo y’umutekano bakora, ibyo bamaze kugeraho, imbogamizi bahura nazo ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’uburinganire bakunze guhura na byo mu kuzuza inshingano zabo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye Felix, yavuze ko iyi nama ngarukamwaka itegurwa mu rwego rwo gushyigikira abapolisikazi bari mu mwuga ndetse no kubakangurira gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kazamura umubare w’abagore n’abakobwa baza mu mwuga wa Polisi ndetse no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Uyu munsi dufite abapolisikazi bayobora Polisi ku rwego rw’Umurenge, abayobora amashami ya Polisi, hari abari ku rwego rwa ba Komiseri ndetse n’aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.”
IGP Namuhoranye yakomeje agaragaza ko hashize iminsi Polisi y’u Rwanda ifite itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, bagenda banayobowe n’umupolisikazi.
Yavuze ko iyi nama ihuza abapolisikazi, inarebera hamwe ingingo zirebana n’uruhare rw’umugore mu buringanire mu Rwanda, uruhare rw’umupolisikazi mu nzego zifata ibyemezo, kurebera hamwe ibijyanye n’imyitwarire myiza muri Polisi ndetse n’uruhare rw’umupolisikazi mu kazamura ubunyamwuga n’ikinyabupfura.
IGP Namuhoranye yasabye abapolisikazi kuzamura imikorere yabo, gukora kinyamwuga no kujya bafata ibyemezo ku baranzwe n’ubunyamwuga buke kuko bihesha isura mbi Igihugu na Polisi by’umwihariko.









