Abagore biyemeje gukorera muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5, NST2

Abagore bo mu Rwanda biyemeje gukora ku mihigo ijyanye n’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Ni ibyatangajwe mu mu Nama Rusange ya 23 y’Inama y’Igihugu y’Abagore yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri, aho abagore banashimangiye ko imihigo mishya igomba kujya muri buri Karere hashingiwe ku miterere yako.
Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, izita ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.
Insanganyamatsiko y’iyi nama ya 23 igira iti: “Iterambere ry’umugore, iterambere ry’Igihugu.”
Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize uruhare mu kubaka Igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y’Igihugu y’Abagore hari ibikorwa by’iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.
Hakenewe imbaraga n’uruhare rwa buri umwe mu myaka itanu iri imbere, mu iterambere rya buri Karere, no gukorera ku muvuduko kugira ngo u Rwanda rugere kuri gahunda y’iterambere mu cyerekezo Igihugu cyihaye.

Yagize ati: “Turashaka ko dufatanya n’inzego z’ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo duhereye hasi ku Mudugudu, turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko waho ariko nanone dushingiye kuri gahunda ya NST2 ndetse n’icyerekezo 2050.”
Mu myanzuro imwe y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 22 yashyizwe mu bikorwa harimo inzu 213 zubakiwe abatishoboye, imiryango 31,581 bubakiwe ubwiherero , imiryango 37 513 na yo yubakirwa kandagira ukarabe, naho 34 915 yubakiwe ingarani 3 563 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abantu 929 bahawe inka, 2 105 bahawe ihene, 230 bahabwa intama, 376 bahawe ingurube, mu gihe 4 871 bahawe inkoko.
Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzaba yagezeho mu myaka itanu NST2, harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.
Ubuhinzi n’Ubworozi buzakora mu buryo buteye imbere, aho ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukazazamuka kurenga 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no gukoresha inyongeramusaruro.
Guverinoma kandi yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 kandi buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250.
Umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’inshuke kandi uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65%.

Uzamukunda peruth says:
Ukwakira 9, 2024 at 8:30 pmBirakwiye ko abagore bakorera igihungu
Ariko muzaze mubyaro kuko imyumvire iracyarihasi.
Aho usanga umugore cg umukobwa wo mucyaro iterambere ritamureba
Nubikoze bamufata ukundi
Murakoze.