Abagore b’i Kamonyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside bahinduye ubutabera mpuzamahanga

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Kamonyi bagize uruhare mu gushyiraho amategeko mpuzamahanga ahana abasambanya abagore n’abakobwa muri Jenoside kubera ubuhamya batanze bw’uko bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara, yabikomojeho ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo mu Karere ka Kamonyi abereye imboni bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 47 933.
Minisitiri Ines Mpambara yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abapfakazi ba Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi bwagize uruhare mu gushyiraho amategeko mpuzamahanga ahana icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside.
Ati: “Muri kino gihe twibuka muri Kamonyi munyemerere dushime. Turashima cyane nk’Abanyarwanda uruhare abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi mwagize mu gufasha ubutabera mpuzamahanga kuzuza inshingano zabwo.”
Yakomeje avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo mu 1994, Umuryango w’Abibumbye umaze gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha muri Tanzania, umuntu wa mbere wakurikiranywe n’urwo rukiko ari Akayesu Jean Paul wari Burugumesitiri w’iyari ari Komini Taba ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
Ati: “Dushima abagore n’abakobwa bakorewe ibya mfura mbi muri Jenoside, by’umwihariko abagore bo muri SEVOTA mwatinyutse mukishyira hamwe mukajya imbere y’urukiko gutanga ubuhamya bwerekama ubugome ndengakamere mwakorewe. Uko kuri kwaratsinze bituma icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato gihama Jean Paul Akayesu akatirwa igifungo cya burundu.”
Minisitiri Mme Mpambara yavuze ko byatumye kandi icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato muri Jenoside cyinjizwa bwa mbere mu mateka y’Isi mu byaha mpuzamahanga.
Ati: “Iyi ntambwe ikomeye mwagezeho turayibashimira nk’Igihugu, ni umusanzu ukomeye mwahaye ubutabera, Madamu Godeliève Mukasarasi n’abandi mwafatanyije uru rugamba turabashima kandi turabakomeza.”

Mukasarasi Godeliève washinze Umuryango SEVOTA akaba ari mu batinyutse gutanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatusi, avuga ko urugendo rwo kubohoka yarutangiye nyuma yo kubonekerwa ari mu kiliziya y’i Rukoma, akabona amashusho y’abagore n’abana bababaye hakurikiraho amashusho yabo bishimye.
Nyuma y’iryo bonekerwa ni bwo yanditse ijambo SEVOTA rihuriyemo amagambo y’Igifaransa asobanuye guhumuriza Abapfakazi n’impfubyi.
Akomeza avuga ko urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore bafashwe ku ngufu yahereye ku buvugizi bwo koroshya icyaha cyo gufata ku ngufu abagore muri Jenoside.
Mu 1996 ni bwo Leta y’u Rwanda hasohotse itegeko rigaragamo ingingo zihana ibyaha bya Jenoside, abafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bashyirwa mu cyiciro cy’abangije imyaka cyangwa abasahuye imitungo.
Agira ati: “Iryo tegeko bari bakoze ryari rigizwe n’ingingo enye zihana abakoze ibyaha bijyanye na Jenoside, hari harimo ingingo ihana abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa, hari harimo kandi ingingo ihana abangije imyaka n’abafashe abagore ku ngufu muri Jenoside.”
Madamu Mukasarasi avuga ko icyamubabaje ari uko abafashe abagore ku ngufu bari babashyize mu cyiciro kimwe n’abahanirwa icyaha cyo kwangiza imyaka no gusahura imitungo.
Akomeza avuga ko abafashe ku ngufu abagore n’abakobwa muri Jenoside, bari babashyize mu cyiciro kimwe n’abari bakurikiranweho icyaha cyo gusahura amasuka, ibitebo, abajyanye ibishyimbo, ibiringiti, mbese ibintu birimo n’ibikoresho.
At: “Bivuga ko umugore mu Rwanda wafashwe ku ngufu agasambanywa n’Interahamwe zaba icumi zaba makumyabiri zaba zingahe akanduzwa SIDA, uwamufashe ku ngufu akamutera inda akabyara n’umwana, ubwo uwo muntu yagombaga guhanwa kimwe n’uwajyanye isuka.”
Madamu Mukasarasi avuga ko ariho ikibazo cyari kiri. Ati: “Itegeko bari barimo bigaho ryari ritarasohoka ni ko ryari rimeze, bavuga ko ubwo umugore bari bamufashe nk’igikoresho. Ubwo rero hari umugore wari warafashwe ku ngufu muri Jenoside anaterwa inda wabyumvise njye sinari nabyumvishe ariko akaba n’umunyamuryango wa SEVOTA, yari uw’iwacu ku Murehe muri Kamonyi.”
Uwo mugore yaraje amubwira ibyo iryo tegeko yumvise yumva biramurenze, azinduka ajya kubwira abagore babaga i Kigali kumufasha mu buvugizi.
Muri abo bagore yashatse harimo Nzambazamariya Veneranda wari impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’abagore, Marie Immaculée Ingabire wari umunyamakuru akaba ayobora Umuryango TI Rwanda uyu munsi n’abandi.
Agira ati: “Mbibabwiye bumvise ko icyo kintu gikabije, rero bajya gushaka abagore bari abadepitekazi hanyuma babumvisha ko ibyo bintu bidakwiye mu Rwanda aho umugore yasuzuguwe agafatwa ku ngufu, agafatwa n’abasaza, agafata n’abana agafatwa n’abasirikare, agaterwa inda agaterwa virusi itera SIDA.”
Abagore b’Abadepite na bo bumvishe bidakwiye biba ngombwa ko babigeza mu Nteko Ishinga Amategeko, hasohoka itegeko rihana umuntu wafashe ku ngufu umugore n’umukobwa kimwe n’uwakoze icyaha cyo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.
Ati: “Icyo gihe twarabyinnye turishima tuti harakabaho Leta y’u Rwanda, harakabaho Abadepite b’u Rwanda, ariko ubwo urumva ni ab’i Taba byaturutseho. Ubwo byarakomeje haba ko abagore bajya gutanga ubuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), abantu bagiyeyo bwa mbere ni abagore bo muri SEVOTA bo muri Taba n’abandi batari muri SEVOTA.”
Icyo gihe ngo abacamanza babanje kurushya abo bagore, ariko birangira batsinze urwo rubanza kuko abo bagore bari bahagarariye abandi bo mu Rwanda bafashwe ku ngufu muri Jenoside, Akayesu Jean Paul ahanishwa gufungwa burundu.
Nyuma yo gutsinda urwo rubanza Umuryango w’Abibumbye na wo wemeje icyaha cyo gufata ku ngufu nk’icyaha cya Jenoside cyibasiye inyoko muntu.
