Abagore bacururiza i Rubavu n’i Goma bahawe miliyoni 4 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abagore barenga 100 bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu, bahawe inkunga ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, igiye kubafasha kwigobotora ibihombo batewe na COVID -19.

Ni inkunga yatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Arise and Shine International Ministries (ASIM) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

BP Mutware R Patrick, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ASIM, yavuze ko iyo nkunga yatanzwe ku nshuro ya kabiri aho no ku nshuroya mbere bahawe izindi miliyoni enye.

Yagize ati:”Twatekereje gufasha abagore batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka nubwo icyorezo cyacishije make, ndetse n’ingamba zikoroshywa cyane ngo abaturage bongere bahahirane. Urebye urwego bari bagezeho rwasubiye inyuma cyane ari na yo mpamvu twahisemo kubaherekeza tubafasha gukomeza gukora cyane bava mu bihombo.”

Yakomeje agira ati: “Turashima ubuyobozi bw’Igihugu ku ngamba bwafashe zorohereza abacuruzi ibikorwa byabo byari byarasubiye inyuma, tubifashijwemo na UNDP rero twabonye ubushobozi bwo kubafasha ngo bongere igishoroTurabasaba gukoresha neza aya mafaranga bahawe ntibayashore mu byo batagaragaje mu mishinga yabo, kuko byabatera ibindi ibihombo.”

Nyirasamaza Yvonne, umwe muri abo bagore ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka akaba ayoboye itsinda Inkingi, ashima abafatanyabikorwa babahaye amafaranga kuko agiye kubafasha kurushaho gucuruza neza.

Avuga ko kuri ubu ibigori na Soya byeze muri Congo bagiye kujya bazizana mu Rwanda, kuko babonye igishoro kigiye kubafasha kubona akazi.

Agira ati:”Dufite itsinda ryitwa Inkingi rigizwe n’abagore 25 dusanzwe ducuruza ariko ibihombo byo ni byose. Kuba buri wese agenewe imifuka ibiri y’igishoro cy’ibigori bivuye I Goma ubigeza aha, biratwongerera imbaraga kuko uko ushoye menshi ni na ko wunguka cyane.”

Babonampoze Mussa, Perezida wa koperative COTIHEZA ifasha amatsinda yatewe inkunga, avuga ko bafashe inshingano zo gufasha amatsinda kwiyubaka.

Ati: “Iki gishoro kigiye kubongerera ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha kwiteza imbere bo n’imiryango yabo, ndetse bigere no kugihugu. Twabarangiraga amasoko muri Goma ariko ubushobozi bwo kuyageraho bukaba buke ariko ntabwo bizongera, tuzabakurikirana ku buryo amafaranga bahawe abagirira akamaro.”

Uyu muryango utanze iyi nkunga nyuma y’indi nkunga ya miliyoni 4 yahaye Andi matsinda abiri akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Rubavu-Goma.

Ku rundi ruhande, Guverinema y’u Rwanda yashizeho Ikigega Nzahurabukungu (ERF) cya miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda kigamije gufasha abacuruzi bagizwe ingaruka na COVID-19. Ku Karere ka Rubavu abacuruzi bahawe inkunga ya miliyoni zirenga 170 binyuze muri SACCO avuye muri BDF.

Polisi y’Igihugu na yo yafashije amakoperative y’abagore bakorera mu Karere ka Rubavu ahanini usanga baragizweho ingaruka n’icyorezo kubera gufungwa kw’imipaka igihe kinini, ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo n’ibindi bitandukanye.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE