Abagera kuri miliyoni 282 bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa mu 2023

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, Raporo ya Loni yashyizwe ahabona igaragaza ko abagera kuri miliyoni 282 ku Isi bari bugarijwe n’ikibazo cyo kubona ibiribwa mu mwaka ushize wa 2023.

Imiryango 16 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yaburiye ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyarushijeho kwiyongera ku isi hose mu 2023, aho abantu bagera kuri miliyoni 282 bakeneye ubufasha bwihutirwa akenshi byaraturutse ku makimbirane, cyane cyane muri Gaza na Sudani, ariko kandi n’ikibazo cy’iiteganyagihe n’ihungabana ry’ubukungu.

Ni miliyoni 24 z’abantu biyongereyeho ugereranije no mu 2022 kandi icyerekezo gikomeje kuba urwijiji muri uyu mwaka, raporo iheruka gukorwa ku Isi yaturutse mu ihuriro rishinzwe amakuru ku biribwa (FSIN), ryakozwe ku rubuga mpuzamahanga ku guhangana n’ibibazo by’ibiribwa.

Iyi ni yo mibare ihanitse kuva raporo yatangira gukorwa mu myaka irindwi ishize.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka ivuga ku kibazo cy’ibiribwa, ivuga ko mu 2021, abantu miliyoni 193 bo mu bihugu n’intara 53 bahuye n’ibura ry’ibiribwa bikabije, bavuga ko ryerekana ahanini ko biterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.

Ibura ry’ibiribwa riragenda ryiyongera mu myaka ine yikurikiranya, aho abantu babarirwa muri za miliyoni bagize inzara ikabije ku buryo byangiza ubuzima bwabo”, nk’uko byashimangiwe n’abafite aho bahuriye n’iby’ibiribwa 17 bihuriwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa hamwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ariko kandi n’inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, ziharanira kurwanya no guhangana n’ibibazo by’ibiribwa.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yagize ati: “Muri iki gihe abantu barenga kimwe cya kane cya miliyari bahura n’inzara ikabije, kandi nanone bamwe bari hafi yo kugira icyo kibazo cy’inzara. Ibi ntibyemewe.

Mu 2022, ubukana bw’ibura ry’ibiribwa bikabije bwiyongereye kugera kuri 22.7%, ugereranyije na 21.3% mu 2021, ariko bukomeje kuba “butemewe kandi bugaragaza ko ibintu bikomeje kugenda byiyongera mu kwihaza mu biribwa bikabije ku Isi”.

Nk’uko raporo ibigaragaza, abaturage barenga 40% mu cyiciro cya 3 baba mu bihugu bitanu ari byo Afghanistan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ethiopie n’ibice bimwe bya Nigeria na Yémen.

Ibindi bihugu biteye impungenge harimo Burkina Faso, Haïti, Sudani y’Epfo, Somalia. Abarenga kimwe cya kabiri cy’abo bantu bari muri Somaliya (57%).

Ku bijyanye n’ibibazo by’ibiribwa, usanga abantu bimuka bajya gushakisha aho babona ibiribwa.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE