Abagera ku 100 barangije amahugurwa yo gucunga umutekano (Amafoto & Video)

Abasore 59 n’inkumi 41 bose hamwe uko ari 100 barangije amahugurwa yo gucunga umutekano atangwa na Top Sec Investment Ltd mu ishuri ryayo riherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Ni amahugurwa amaze amezi Atatu akaba ari icyiciro (Intake) cya 207, akaba ari n’ikiciro cya Kane cyahawe impamyabushobozi na polisi y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, umuhango wo gusoza amahugurwa witabiriwe na Rtd Col. Nyamurangwa, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Top Sec Investment Ltd, n’ubuyobozi bwa Polisi.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya TOP SEC Investment Ltd, Mbabazi Mathias, yavuze ko batangiye ari 108 abandi 8 barataha biturutse ku myitwarire, uburwayi n’ibindi.
Mbabazi yagaragaje ko bahawe amahugurwa arimo amasomo atandukanye azabafasha mu kazi ko gucunga umutekano.
Agira ati: “Amwe mu masomo bahawe ni ugukunda igihugu no kugira indangagaciro, kwitegereza no gusaka, gutanga serivisi nziza inoze, ubumenyi. Banahawe andi masomo abafasha kurangiza neza akazi kabo.”
Avuga ko bazakomeza kunoza uburyo bwo gutanga amahugurwa kugira ngo bacunge umutekano, bijyanye n’ibihe Isi igezemo.
SP Gatete Bernard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, avuga ko iyo uhuguye abantu cyane byoroshya imbogamizi umuntu ashobora guhura na zo kandi no kuzikemura biroroha.
Yagize ati: “Duhora dushishikariza Ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano guhora bihugura abakozi babyo, ntabwo amahugurwa ahagararira ku mahugurwa y’ibanze.
Ibibazo n’imbogamizi bazahurira mu kazi kabo bikenera guhora bihugura.”
Akomeza agira ati: “Guhugura abakozi bihoraho bituma habaho kunoza ubumenyi n’ubushobozi. Igihe tugezemo, Isi ihora ihindagurika ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nabwo bukomeza gukataza.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyo ni ingenzi ko abakozi bakora muri serivisi zitanga umutekano zigenga bigomba guhora bahugurwa kandi bahabwa n’ibikoresho bigezweho.”
SP Gatete avuga ko bahora bashishikariza ibigo bitanga serivisi z’umutekano gukora akazi neza.
Guhugura abakozi bituma habaho kunoza ubushobozi, guha abakozi ibikoresho bigezweho bituma babasha guhangana n’abagizi ba nabi.
Gad Denis Ukwimana usoje amahugurwa avuga ko yayungukiyemo ubumenyi bw’amasomo y’umutekano akaba yiteguye gukora neza kandi kinyamwuga.
Ati: “Icya mbere badutoje guhora twiteguye, baguha ibintu ukamenya kubicunga. Amasomo mvanye hano azamfasha gucunga neza umutekano w’abanyarwanda.”
Mukakarega Dative avuga ko atari azi uko inkongi y’umuriro ufata ariko ngo ahakuye ubumenyi bw’uko yatanga ubutabazi bw’ibanze mu bijyanye no kuzimya umuriro.
Ati: “Nageze hano ntangira amahugurwa none nkaba nyarangije neza. Ntabwo narinzi ibintu byo gukorera hamwe ariko iyo ugeze hano batwigisha no gukorera hamwe.”
Hashimiwe abanyeshuri batatu ba mbere bahize abandi barimo Uwimana Yanick, Tumayini Ben na Mukakarega Dative.
Banahawe impamyabumenyi na Polisi y’u Rwanda, aho nyuma y’imyaka ibiri bashobora kujya gusaba akazi mu kindi kigo bidasabye ko bajya mu mahugurwa y’ibanze yo gucunga umutekano.








Amafoto & Video: Imvaho Nshya