Abaganga b’amatungo barataka ibura ry’umwuka ubika intanga

Ikibazo cy’ibura ry’umwuka ubika intanga uzwi nka ‘Azote’ ni ikibazo kigaragazwa na buri muganga w’amatungo mu Rwanda, aho bavuga ko Azote itaboneka bityo bikagira ingaruka ku borozi. Icyakoze Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itanga icyizere ko mu gihe cya vuba hari icyuma gitanga Azote kigiye kubakwa mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni ikibazo abaganga b’amatungo bagaragaje mu nama y’inteko rusange ya Karindwi yateranye ejo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Inama yitabiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubworozi mu Rwanda.
Uwiringiyima Nestor, umuganga w’amatungo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, agaragaza ko bafite imbogamizi z’ikibazo gishingiye ku ibura ry’umwuka ubika intanga uzwi nka Azote mu ndimi z’amahanga.
Agira ati: “Nka zone mbarizwamo kugira ngo Azote iboneke bisaba ko wigira kuri RAB mu Rubirizi.
Ubu tuvugana hari imbogamizi zuko icyuma cyo mu Rubirizi kitabasha kuduhaza twese, bigahita bigira ingaruka kuri twebwe bikongera bikagira ingaruka ku borozi kandi ari bo bagenerwabikorwa bacu.
Utabonye Azote ntabwo ushobora kubona intanga kuko Azote ni yo ibasha kurera intanga.”
Asaba ko inzego zibishinzwe zakongera ubushobozi kugira ngo Abaganga b’amatungo bashobore kubona Azote noneho n’umworozi abone serivisi.
Ati: “Iyo bitabaye ibyo umuturage wabujije gufata inka ngo ayijyane ku kimasa, umwizeza ko uzajya umuterera intanga hanyuma Azote ikabura ugasanga bigize ingaruka nini ku borozi.”
Niyonsenga Fetus, Umuyobozi wa Nyamasheke Veterinary Company Ltd ifitanye amasezerano n’Akarere ka Nyamasheke yo kuvugurura ubworozi, yahamirije Imvaho Nshya ko bafite ikibazo cy’Azote.
Yagize ati: “Azote ntitugereraho igihe, ni ikibazo dufite dusaba ko inzego zibishinzwe zadufasha.”
Akomeza avuga ko iyo Azote itabagereyeho igihe intanga zishobora gupfa ikindi kandi ngo ntibashobora gutera intanga badafite Azote.
Ati: “Ingaruka zirimo nuko umworozi namampagara sinzayitera kuko nta Azote nzaba mfite.”
Mukamana Emelance, umuganga w’amatungo mu Murenge wa Gikomero mu Kagari ka Gicaca mu Mujyi wa Kigali, ahamya ko we na bagenzi be bakora batera intanga amatungo ariko bakagorwa no kubona umwuka ubika intanga.
Ahamya ko Azote ari nkeya kandi ko no kuboneka kwayo ari ikibazo ku baganga b’amatungo.

Ndorimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ashimangira ko ikibazo cy’ahabikwa intanga, muri Azote, kimaze iminsi gihari. Atanga icyizere ko icyo kibazo kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.
Asobanura ko u Rwanda rufite ibyuma bibiri bitanga Azote, umwuka ukonje ubikwamo intanga kandi ko hagiye kubakwa icya gatatu.
Ati: “Tugira icyuma kimwe mu Rubirizi ikindi kikaba i Huye ariko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igiye gushyira ikindi cyuma i Kayonza gitanga Azote izajya ifasha aborozi bo mu gice cy’Iburasirazuba hanyuma i Kigali n’Uturere tuhegereye noneho Amajyepfo n’Iburengerazuba babe bakoresha ikiri i Huye.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gutera intanga byatumye habaho kuvugurura icyorora bityo ubworozi buva ku nka gakondo zisanzwe mu Rwanda aho inka imwe yakamwaga agakombe mu gihe ubu hari inka ishobora gukamwa Litiro 20 cyangwa 30.


