Abaganga b’abana bishimira intambwe u Rwanda rwateye ku buzima bw’umwana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abaganga b’abana mu Rwanda baravuga ko uburyo imibare y’abana bapfa bavuka n’abana bapfa batarageza imyaka yagabanyutse bikagaragazwa n’imbaraga Leta yashyize mu kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi.

Ibi biherutse gutangarizwa mu nama yahuje abaganga b’abana mu Rwanda mu cyumweru gishize. Mu myaka 20 ishize umubare w’abana bapfa bakivuka wavuye kuri 44 mu bana 1000 ugera kuri 19 ku bana 1000 mu 2020. Ni mu gihe abapfa batarageza imyaka 5 bo bavuye ku bana 196 mu bana 1000 bakagera kuri 45.

Abaganga b’abana bavuga ko nubwo hakiri inzitizi bagihura na zo mu kazi kabo ka buri munsi ariko ngo hari intambwe imaze guterwa nko kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Umuhoza Christian, Umuganga w’abana yagize ati “Hakozwe ibintu byinshi ugendeye ku ngamba nyinshi Leta yagiye ishyiraho.

Ingamba ya mbere kwari ukureba ko koko Abanyarwanda babasha kubona abaganga, ibyo byasabye ko bongera umubare w’abaganga cyane cyane abaganga bo ku nzego zibanza (Generalistes).

Abanyeshuri batangira kuba benshi mu kiganga ku buryo u Rwanda rwatangiye kugira umubare w’abaganga bafatika.

Ibyo bimaze kugerwaho icyari gisigaye ni ukubaka serivisi, aho ni ho twatangiye kubona ibigo nderabuzima byiyongera, ibitaro by’akarere bitangira kuza”.

Dr Nyirandayikeje Ariane kuri we avuga ko ngo bakomeje guteza imbere muri rusange ubuvuzi no kuvura abana, agahamya ko birimo kugenda bitera imbere.

Prof Tuyisenge Lisine, Perezida w’Ishyirahamwe ry’abaganga b’abana mu Rwanda, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya imfu z’abana (Foto RPA)

Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo iyo ureba n’imfu uko zari zihagaze mu 2000 cyangwa mu 2010 ukagereranya nuko bihagaze uyu munsi, habayeho impinduka zikomeye cyane”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abaganga b’abana Prof. Tuyisenge Lisine, avuga ko inama ihuza abaganga b’abana itanga umurongo mugari w’imitangire ya serivisi mu buvuzi bw’abana.

Yagize ati: “Mwabonye ko abana benshi bapfa mu masaha 24 ya mbere, tugomba kubyitaho cyane kugira ngo turebe ahantu hari ikibazo, ari mu bakora, ari mu bumenyi, mu bikoresho, umubare w’abaganga, mu bumenyi bwabo burengejeho. Muri make hari ibintu byinshi tuzaganiraho”.

Inama yahuje abaganga b’abana mu mpera z’icyumweru gishize, yabaye ku nshuro ya Gatandatu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari ifite intego yo kugabanya icyuho cya serivisi mu kwita ku bana bavuka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE