Abaganga ba Korea bishimiye kongera ubumenyi bwo kubaga mu Rwanda

Abaganga b’impuguke mu kubaga indwara zitandukanye n’abaforomo bamaze iminsi mu ruzinduko rw’ubuvuzi mu Rwanda, bishimiye umusanzu batanze mu buvuzi rusange mu Rwanda binyuze muri serivisi batanze mu bitaro bitandukanye ndetse n’ubumenyi basangiye na bagenzi babo muri ibyo bitaro.
Dr. Young Jun Chai impuguke mu kubaga, yashimye urugendo rw’ubuvuzi yagiriye mu Rwanda rwatumye asangira ubumenyi mu kubaga n’abaganga bo mu Rwanda, bakabagira uruhare mu rugendo rwo kurushaho kwimakaza ubuvuzi bugezweho mu gihugu.
Nyuma yo gusoza urwo ruzinduko rwasoje mu mpera z’ukwezi gushize, Dr. Young Jun Chai yagize ati: “Twabasangije ubumenyi mu kubaga ndetse dushyigikira urwego rw’ubuvuzi. Ndashimira amahirwe twahawe yo gutanga umusanzu wacu no gukorana n’abanyamwuga bafite umurava mu kirere kizima cy’u Rwanda.”
Dr. Young Jun Chai ni umwe mu baganga barindwi bagize itsinda ry’abahanga mu kubaga indwara zitandukanye bane n’abaganga bita ku baforomo baturutse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza ya Korea ya Boramae (SMG-SNU BMC).
Mu ruzinduko rwabo, basuye kandi bakorera mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, by’umwihariko ibyo kwigishirizamo nk’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare n’ibindi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga, Ambasade y’u Rwanda muri Korea yatangaje ko yakiriye iryo tsinda ry’abahanga bishimira ko bagiriye ibihe byiza mu Rwanda.
Iryo tsinda ryashimangiye urwibutso ryasigiwe n’uruzinduko rw’akazi ryagiriye mu Rwanda, aho batanze umusanzu mu gutanga ubuvuzi bwo kubaga, kubaka ubushobozi bwa bagenzi babo ndetse no gusura inzego z’ubuvuzi zitandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea Nkubito Manzi Bakuramutsa, yavuze ko ubuzima ari urwego rukomeye mu cyerekezo cy’Igihugu, bityo bashimira Ibitaro bya Boramae ku bw’umusanzu bakomeje gutanga mu kwimakaza ubuvuzi rusange n’ubudakemwa mu buvuzi.
Ati: “Twiteguye kurushaho kwimakaza ubu bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Korea.”
Impuguke z’abaganga bo muri Korea bakoze uruzinduko rw’ubuvuzi mu Rwanda, bashimiye Minisiteri y’Ubuzima, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea zakoranye, ndetse n’Ibitaro bya Borame.
Abo baganga kandi bashimye ubwitange bw’abaganga b’u Rwanda na Korea bakoze ibishoboka byose imikoranire igatanga umusaruro.









