Abagana isoko rya Nyagatare bishimira ko bashyiriweho inzira z’abafite ubumuga

Abarema isoko rya Nyagatare ryubatswe ku buryo bw’amagorofa, bavuga ko bashima uburyo ryashyizwemo inzira z’abafite ubumuga, bikabafasha kugera mu bice bitandukanye by’iryo soko.
Abafite ubumuga bw’ingingo bakoresha insimburangingo zirimo n’amagare batangaza ko kuba mu kuryubaka harazirikanwe inzira bifashisha bibafasha kugera kuri serivisi bahakenera.
Mutegwaraba Antoniya agira ati: “Dushima uburyo twatekerejweho ubwo uyu mushinga wo kubaka iri soko washyirwaga mu bikorwa. Inzira z’abafite ubumuga zatumye twigerera kuri serivisi dukeneye tudatumye.
Dore nk’ubu naje gukoresha telefone kandi bikorerwa mu nzu yo hejuru, bivuze ko iyo badashyiraho ubu buryo tuzengurukamo tukagera aha simba nahaje kuko aho abandi baca sinahashobora.”
Mutuyemungu Max ugendera mu igare ry’ufite ubumuga nawe agira ati: “Mu by’ukuri Dushima ko mu Rwanda buri wese yaba ufite imbaraga n’utazifite bose bitabwaho hakurikijwe ibyo bakeneye. Kuri ubu iyo ngeze hasi hariya ndeba umuntu umfasha kunsunika ku kagare kange nkazamuka.
Yongeyeho ati: “Ngenda nk’ugenda mu yindi nzira isanzwe izamuka. Ni mu gihe ubundi izindi nyubako zigeretse hashyirwagaho ingazi zo kuzamukiraho kandi twe izo ntacyo zitumarira.”
Akomeza avuga ko kuri ubu bari kubona serivisi batabonaga mu nzu zitashyizwemo inzira z’abafite ubumuga.
Uretse abafite ubumuga, abandi bacururiza n’abarema isoko rya Nyagatare na bo bashima iyi myubakire ifasha buri wese kugera aho yifuza.
Mukayivara Jane agira ati: “Ni ukuri natwe twishimira uko abavandimwe bacu bafite ubumuga boroherwa no kugera aho ari ho hose mu isoko. Babyubaka natwe ntitwari tuzi impamvu zabyo kuko tutari dusanzwe tubibona ariko dushima ko byatanze igisubizo ku migendere y’abafite ubumuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga Ndayisaba Emmanuel yatangaje ko politiki y’imyubakire isaba ko hazirikanwa n’inzira z’abafite ubumuga.
Yagize ati: “Ubu hariho amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda, ateganya ko inyubako zubakwa zizahurirwamo n’abantu benshi zigomba gushyirwamo inzira z’abafite ubumuga. Ingero ni nk’amashuri, amavuriro, ibigo by’imari, amasoko n’ibindi.”
Ibi byanagarutsweho kandi ubwo mu minsi ishize hatahwaga inzira y’abafite ubumuga igezweho yubatswe ku kigo nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo.


