Abaforomo n’ababyaza barataka umushahara muke

Abakora mu rwego rw’ubuvuzi barataka umushahara muke babona bakavuga ko utakijyanye n’igihe. Ibi bijyana n’amasaha y’ikirenga bakora hakiyongeraho n’ubuke bw’ibikoresho abaforomo n’abaforomokazi bakenera mu kazi kabo.
Babigarutseho ejo ku cyumweru ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza.
Ni umunsi wizihizwa tariki 12 Gicurasi buri mwaka, wizihirijwe mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Abaforomo bacu, ejo heza hacu hazaza ni zo mbaraga z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu.’
Chantal Mukaruziga, ukorera mu bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, ahamya ko umushahara w’abaforomo n’ababyaza ari mukeya.
Yizera ubuvugizi bw’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rufatanyije na Minisiteri y’ubuzima ko bazongerwa umushahara ndetse n’abakozi.
Ati: “Ikijyanye n’umushahara bigaragara ko koko uwo mushahara utakijyanye n’isoko uko rihagaze ubungubu ariko twizeye ko ubuvugizi burimo gukorwa butanga icyizere.”
Kuri we, uko imishahara ihagaze ndetse nuko isoko rihagaze ngo ntibijyanye.
Shumbusho Samuel, ukorera mu bitaro bya Nyarugenge, avuga ko bishimira ko bafite urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rubavugira bityo bakaba bakongerwa umushahara.
Na we ashimangira ko mu mwuga wabo hari ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo n’ababyaza ndetse n’ikibazo cy’ibikoresho bityo bakifuza ko byakongerwa mu bigo by’ubuvuzi.
Akomeza agira ati: “Tugira imbogamizi z’ibikoresho bidahagije nk’imodoka zitwara abarwaye, ibyuma binyuzwamo abagore batwite (Echographie) ziracyari nke.
Twifuza kongererwa ubumenyi kuko bigira ingaruka nziza ku bo twakira.”
Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) narwo rwemeza ko hari ikibazo cy’umushahara utakijyanye n’isoko uko rihagaze uyu munsi kandi ko abaganga baheruka kongezwa umushahara mu 2016.
André Gitembagara, Perezida wa RNMU, ashimangira ko uyu munsi abaganga bafite ikibazo cy’umushahara.
Yagize ati: “Abaforomo n’Ababyaza na bo bafite ikibazo cy’umushahara mutoya kuko baheruka kongezwa umushahara mu 2016 kandi hagiye hahinduka ibintu binini ku Isi.”
Minisiteri y’Ubuzima na yo yemeza ko umushahara w’abaforomo n’ababyaza ari mukeya.
Viviane Umuhire Niyonkuru, inzobere ishinzwe ubumenyi bw’abaganga muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye Imvaho Nshya ko umushahara wa muganga ari mukeya kuko ngo ibiciro ku isoko bigenda byiyongera agashimangira ko ubuvugizi burimo gukorwa kugira ngo umushahara wiyongere.
Yagize ati: “Niba dushaka ko umurwayi yishima nuko avurwa n’uwishimye rero mu bishimisha umuforomo harimo kuba abona ibikoresho byo gukoresha, kuba na we abona yiyitaho bijyana n’umushahara abona.”
Umunsi mpuzamahanga w’abaforomo n’ababyaza watangiye kwizihizwa tariki 12 Gicurasi 1820. Mu Rwanda habarurwa abaforomo n’ababyaza 15,200 nkuko byatangajwe na Perezida wa RNMU, Gitembagara André.


