Abafite ubutaka hafi ya Sitade Amahoro bahawe igihe ntarengwa cyo kuvugurura

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye abafite ubutaka mu cyanya cyahariwe Siporo mu Karere ka Gasabo (Remera Sports Hub), bubasaba gutanga ibyangambwa bigaragaza ibishushanyo by’inzu bazubaka mu buryo buvuguruye, mu gihe kitarenze amezi abiri, bityo bahabwe ibyangombwa byo kubaka, hagendewe ku gishushanyombonera cyagenwe.

Kubaka inzu zigezweho aho muri icyo cyanya, bigamije kuzisimbuza izishaje hagamijwe guhindura isura y’aka gace kitezweho kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya siporo n’ubukerarugendo buyishingiyeho.  

Remera Sports Hub, ni icyanya kigizwe n’ibikorwa remezo bikomeye birimo Sitade Amahoro ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, BK Arena yakira abantu 10 000 ndetse na Sitade Nto ivuguruye yakira abagera ku 2000.

Ni igice kandi kirimo Zaria Court, ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, amahoteli n’ibindi bijyanye na byo, ukaba ari umushinga ugeze kure wubakwa ahahoze hakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.

Umujyi wa Kigali kandi ufite gahunda yo kubaka mu buryo bugezweho ahantu hagenewe kogera harimo pisine n’ahandi ho kwidagadurira.

Muri iyo baruwa Umujyi wa Kigali wageneye abafite ubutaka muri icyo cyanya, hagaragara ko inzu zizubakwa mu kuvugurura icyo cyanya zigomba kuba zikurikije igishushanyombonera cy’umujyi.

Ni ibaruwa kandi yasabye ba nyir’ubutaka gutanga ibishushanyo by’uko bazavugurura ibiri ku buta bwabo, bakabitanga mu gihe kitarenze amezi abiri, ndetse mu kwezi kumwe nyuma y’aho bagatangira kubaka, nyuma yo kubona ibyangombwa byo kubaka.

Iyo baruwa igaragaza ko utazashobora kubahiriza ibyo, hazafatwa izindi ngamba hagendewe ku itegeko ryo mu 2021 ryerekeye ingamba zifatirwa abatabyaza umusaruro ubutaka ngo babukoreshe icyo bwagenewe.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yemeje ko bandikiye ba nyiri imitungo iherereye hafi ya Remera Sports Hub babasaba kuvugura inyubako zabo kubera ko ako gace zirimo ari ak’icyitegererezo kandi gakeneye kuvugururwa byihutirwa.

Bitaganyijwe ko icyo gice kigomba kuba ari ahantu hakorerwa ubucuruzi, kandi ibikenewe byose bikahaboneka, hakaba hagaragara neza kandi hari n’inzira zagenewe abanyamaguru zisanzuye.

Ntirenganya yavuze ko iyo myubakire bikenewe ko yavugururwa harimo inzu zo guturamo n’izagenewe ubucuruzi.

Yagize ati: “Abantu bafite ubutaka bukikije Sitade Amahoro bari mu byiciro bitandukanye, hari abahafite inzu zo guturamo, abafite inzu z’ubucuruzi n’izindi zitandukanye.

Twandikira buri muntu ku giti cye bitewe n’igikorwa remezo ahafite uko kimeze, kuko hari abantu bahafite ibikorwa remezo bijyanye na ho nta kibazo dufitanye na bo. Ariko hari n’abandi bafite ibikorwa remezo bahashyize mu gihe cya kera cyane cyangwa se no mu gihe kitari icya kera ariko bitajyanye n’uko hariya hantu habaye ah’icyitegererezo.”

Ntirenganya yavuze ko abahafite ibikorwa remezo bandikiwe mu buryo bubiri.

Ati: “Aba mbere bandikiwe ni abasabwe kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bisobanuye ko niba ufite inzu itajyanye n’aho hantu iyo nzu ugomba kuyisimbuza indi, hanyuma hari n’abandi bandikiwe basabwa kongera isuku y’aho hantu ku buryo bugezweho, hakurikijwe ibyo ikipe igenzura yabasabye gukora.”

Umujyi wa Kigali wandikiye abasabwe guhindura inyubako ubasaba kwegera inzobere mu by’ubwubatsi zikabafasha kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo cyashyizweho.

Bivugwa ko handikiwe abantu 52 bagomba guhindura inzu zabo muri icyo gice.

Ni mu gihe abasabwe kuvugura inzu zabo bahawe igihe mu buryo butandukanye, hakazakorwa igenzura ngo harebwe ko byubahirijwe.

Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryo muri Nyakanga 2024, riteganya ko mu gihe ubutaka buherereye mu gice cy’aho igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyangwa cyagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere, cy’ahantu hagenewe ibikorwa byihariye by’icyitegererezo, nyirabwo iyo atabukoresheje icyo bwagenewe, yamburwa uburenganzira kuri bwo.

Iryo teka riteganya ko mu gihe ufite ubutaka ananiwe kubukoresha icyo bwagenewe, hashyirwaho abagenagaciro b’ubutaka n’indi mitungo ihari hakabarwa ingano y’amafaranga yabyo hakuwemo ayishyura ibyo bikorwa byakozwe mu kubugenera agaciro andi agahabwa nyirabwo, maze bugahita bwandikwa ku muguzi wabwo mushya uzashobora kubukoreraho icyo bwagenewe.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE