Abafite ubumuga mu Rwanda barinubira kudahabwa amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bw’ubwoko butandukanye bagaragaza ko kimwe mu bibagoye ari ihezwa bakorerwa rishingiye ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Tuyishimire Honorine, ufite ubumuga, avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kugira uburenganzira nk’abantu bafite ubumuga ariko ngo haracyari n’imbogamizi zirimo no kuba hari ababyeyi batumva neza ko bagomba guha amakuru y’ubuzima bw’imyororokere y’abana babo bafite ubumuga.
Yagize ati: “Ababyeyi ntibarasobanukirwa ko umwana ufite ubumuga na we akeneye kumva ayo amakuru, ntabwo bazi ko na we ubuzima bw’imyororokere bumureba.
Usanga ahanini n’iyo arimo kubyigisha barumuna be cyangwa bakuru be, we bitamureba. Ntabwo ababyeyi barasobanukirwa ko uwo mwana na we afite umubiri ukora nk’uwa wa wundi udafite ubumuga ngo yumve ko yamugezaho ayo makuru”.
Agaragaza ko harimo imbogamizi z’uko ababyeyi baganiriza umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.
Atanga urugero rw’umwana uba mu muryango utazi amarenga, akibaza uko yaganira n’umubyeyi we ngo amugezeho amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Agira ati: “Usanga abafite ayo makuru ari ababashije kugera mu ishuri ariko utaragize amahirwe yo kwiga ntabwo abasha kumenya ayo makuru agendanye n’ubuzima bw’imyororokere”.

Nkaka Esther ufite ubumuga bwo kutumva avuga ko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere hagaragaye ikibazo cyo kuba abana b’abakobwa bava mu mashuri bitewe n’inda zitateganijwe.
Avuga ko Se umubyara yapfuye mu 1995 bahita bajya mu Bugande na nyina ubabyara. Kubona ibikoresho by’ishuri avuga ko batabashaga ku bibona we na murumuna we.
Nyuma na nyina yaje gupfa ubuzima bw’ubupfubyi burabagora cyane. We na murumuna we bafite ubumuga bwo kutumva kandi ngo ubuzima babayemo muri icyo gihe bwari ubukene.
Yavuze ati: “Ni ubuzima unkurikira atabashije kwihanganira bityo abyara akirangiza umwaka wa 7 w’amashuri abanza mu Bugande. Ariko bitewe n’amakuru y’ubuzima bw’imyororokere njyewe ubwanjye nabashije kwiga, sinigeze mbyara inda ntateganije.
Kumenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere binyuze cyane cyane mu mashuri, byandinze kwandura indwara zituruka mu mibonano mpuzabitsina, inda zitateganijwe ngira amahirwe yo kwiga ndarangiza, ikindi byari ukwihanga”.
Ashimangira ko ababyeyi be bakiriho batigeze babaganiriza ku buzima bw’imyororokere ahubwo ko Nyogokuru yababwiraga ngo “Uzaza afite inda azayirira, uzaza afite inda azayisubiranayo. Mama akatubwira ngo uzaza afite inda azazane inkoni avuye ku ishuri kubera yuko wasamye inda, ni cyo kibazo cyari aho”.
Ahamya ko ibyo bakorerwaga byari ihezwa ku makuru ashingiye ku buzima bw’imyororokere. Nkaka asaba ababyeyi kwirinda kugira isoni zo kuganira n’abana babo bafite ubumuga.

Yibutsa ababyeyi kuganira n’abana babo bityo bakabigisha uburyo bakwirinda mu gihe bari mu mihango. Asaba ababyeyi kugurira abana babo ibikoresho bakenera mu gihe bari mu mihango.
Umukozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho mu Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR), Uzarazi Evode, ahamya ko NUDOR ifite gahunda nyinshi zita ku bantu bafite ubumuga.
Evode asaba ababyeyi kwegera abana bagatinyuka bakaganira na bo. Yagize ati: “Turasaba ababyeyi gutinyuka bakavuga. Nibabwire abana babo ubuzima bw’imyororokere batarengereye.
Ntabwo twigisha abantu kujya mu mico mibi, ni ukugira ngo umuntu amenye imikorere, imikurire n’imihindagurikire y’ubuzima”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 15% ku Isi ari abantu bafite ubumuga. Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ibijyanye n’abantu bafite ubumuga ku birebana na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ari bo bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse ntibahabwe na serivisi.