Abadiyasipora basaga 50,000 bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko site z’itora mu mahanga ziyongereye kandi ko abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora barenga 53,000.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 mu kiganiro ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwagiranye n’abanyamakuru.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, yavuze ko imibare y’abazatora ku banyarwanda batuye mu mahanga, ikomeje gukusanywa ku bufatanye bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na za Ambasade z’u Rwanda aho ziri hirya no hino.

Yagize ati: “Ikigaragara imibare iziyongera kuko na Ambasade zariyongereye ugereranyije mu matora y’abadepite duheruka n’aya tugiyemo, ihame nuko ahantu hagiye ambasade hagomba no kuba ibiro by’itora.

Dufite hafi 53,000 bimaze kwiyandikisha hanze y’u Rwanda mu gihe mu matora ya 2018 byarengagaho gatoya 20,000, bigaragara ko n’abanyarwanda bari hanze barimo babyitabira.”

NEC itangaza ko n’aharati ambasade kugira ngo hashobore kuba haba ibiro by’itora nubwo haba hatari icyicaro cya Ambasade, hapfa kuba hari abanyarwanda kandi biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho naho Komisiyo irateganya kuhashyira ibiro by’itora.

Munyaneza ahamya ko site z’itora mu mahanga ziziyongera kandi ngo ikigamijwe nuko abanyarwanda benshi baziyandikisha bakanatora, bakagira uruhare muri aya matora nkuko bagira uruhare mu bindi bikorwa bireba igihugu cyabo.

Lisiti y’itora ntikosorwa mu Rwanda gusa kuko ngo n’abanyarwanda batuye mu mahanga bakomeje kwikosoza kuri lisiti, mu gihe tariki 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ya nyuma.

Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024 Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.

Harabarurwa miliyoni 9.5 z’abamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Mu 2017 hatorwa Perezida wa Repubulika, abaturage bari kuri lisiti y’itora ya nyuma batoreyeho, bari miliyoni 6,897,076.

Mu 2018 hatorwa abadepite abari ku ilisiti y’itora bari 7,172,612.

Mu 2021 hatorwa Abayobozi mu nzego z’ibanze, abari kuri lisiti y’itora bari 8,013,046.

Kuri iyi nshuro amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu gihugu hose.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE