Abadepite b’Amerika bayisabye gukoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Trent Kelly, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA), yatangaje ko ari ngombwa ko Leta ye ikoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimangiye ko yatangiye umushinga wo gushishikariza USA, gukoresha inyito nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yarashegeshe u Rwanda.
Yagize ati: “Ibihamya birivugira, ntabwo ari Jenoside y’Abanyarwanda, ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndahamagarira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu gukoresha inyito ya nyayo idaciye ku ruhande kandi irahari.”
Gukoresha inyito iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byasabwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda, aho bahuriye ku cyicaro cy’Inteko Ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Capitol mu Mujyi wa Washington D.C.
Ni igikorwa cyabaye ku ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo basabye ko inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, zahabwa icyubaho zikwiye.

Ahantu hatandukanye kandi habera ibikorwa byo kwibuka, abayobozi bakuru, abadipolomate, n’abandi banyacyubahiro bakunze gusaba USA gukoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kelly ati: “Twese dufite umukoro wo kwigira ku mateka atazibagirana kandi n’amajwi y’inzirakarengane akumvikana”.
Sheila Cherfilus-McCormick undi mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya USA, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Isi yose igomba kuyizirikana, hagashyirwamo imbaraga zose mu gukumira ko yazongera kuba ahandi ku Isi.
Ati “Igihugu cy’u Rwanda kimaze kwiyubaka mu gihe gito kimaze, gihinduye ubuyobozi bubi kikaba gifite ubuyobozi bwiza”.
Yongeyeho ati: “Nashimishijwe cyane n’ubuyobozi bwimakaza iterambere, binyuze mu kurwanya ruswa, no kwimakaza imiyoborere myiza.Ndashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, ku bw’ubuyobozi bwiza ndetse n’uko bashyize hamwe umutima mu kubaka u Rwanda tubona uyu munsi, ni igihugu cy’intangarugero ku bindi.”
Tariki ya 7 Mata 2024, ubwo u Rwanda n’Isi bifatanyije gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakiriye ubutumwa butandukanye buturutse hirya no hino ku Isi bwo kurufata mu mugongo ariko hari n’ubundi butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bukomeretse Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugero ni ubupfobya bwatangajwe n’Umunyabanga wa Leta muri USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken, butavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko yari asanzwe abigenze na mbere Blinken ntabwo yise Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko iri.
Corina Sanders, Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibibazo by’Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kugerageza kugoreka amateka ku mpamvu za politiki ari ibyo kwamaganwa.
Yagize ati: “Twifatanyije kwibuka inzirakarengane, kandi dufashe mu mugongo Abanyarwanda bakomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ubumwe no kwiyubaka,twamaganye umuntu wese wagerageza kugoreka amateka ku mpamvu za politiki by’umwihariko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu gihe cyo kwibuka mu Mujyi wa Washington D.C, hatanzwe ubuhamya butandukanye, haririmbwa indirimo zijyanye no kwibuka, ndetse hanavugirwa imbwirwaruhamye zishima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 rwibohoye.
Hanabaye kandi ibiganiro nyunguranabitekerezo byigisha urubyiriko rw’u Rwanda kwiranda urwango n’amacakubiri.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda , Dr Ugirashebuja Emmanuel yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abishwe ari intambwe y’ingirakamaro mu gukumira Jenoside mu gihe kizaza.
Yagize ati: “ Ni ishingano zacu kwibuka inzirakarengane, tunazirikana uko baranzwe n’ubudaheranwa, kuko amateka yabo twayasigaranye mu bitekerezo byacu. Mu gukora ibyo kandi ntabwo tuzirikana abababaye gusa ahubwo ni no gukumira ngo ibyabaye bitozongera ukundi.”
Mathilde Mukantabana, Intumwa y’u Rwanda muri USA yagize ati: “ Tugomba gushyira hamwe tukarwanya ikibi. Ubu igisigaye tugomba kwamagana abantu bose bashaka kugoreka amateka yacu, bayavuga uko atari”
Jonathan Jackson na we uri mu bagize Kongere y’Amerika, yashimye imiyoborere irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahinduye u Rwanda igihugu cy’intangarugero ku Isi.
Ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwaganishije igihugu ku gukira ibikomere, kwiyunga no kunga ubumwe. Umurava we, ukwiyemeza n’ubushobozi bwo kuvana igihugu muri Jenoside kikaba kimwe mu bihugu bifite iterambere ryihuta ku Isi bikwiye gushimirwa.”
Yakomeje ahamya ko u Rwanda rukomeje kubera itabaza ibihugu bitandukanye by’umwihariko ibyo ku mugabane w’Afurika hadasigaye n’ibyo ku yindi migabane.





