Abadepite babajije MINALOC impamvu itangazamakuru ridafite uryitaho

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, bagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr Mugenzi Patrice, ko batumva ukuntu itangazamakuru mu Rwanda risa n’iryatereranywe n’inzego zose nyamara rifite umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Berekanye ko politiki nshya igenga itangazamakuru yitezweho gukemura ibibazo biryugarije imaze igihe itegurwa ariko ugasanga harabuze urwego ruyifataho umwanzuro ngo isohoke.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, byibanze ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’Umwaka wa 2023-2024.

Mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego RGB ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Media Barometer 2024/RMB), bikeneye kwitabwaho by’umwihariko harimo amikoro adahagije mu bitangazamakuru, ubunyamwuga bwa bamwe mu banyamakuru bukiri hasi, umubare ukiri hasi w’abanyamakuru b’abagore n’imikoreshereze itanoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Hon Mukabalisa Germaine yagize ati: “Ubushakatsi buheruka bwa RMB bwagaragaje ko abagore bari mu mwuga ari 35,8%. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bari mu itangazamukura riri ku rwego rwo hejuru.”

Uwo Mudepite yagaragaje ko uko imyaka ishira itangazamakuru ry’u Rwanda, rirushaho kudindira nyamara izindi nzego zitera imbere.

Ati: “Hari ibibazo by’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi, uko imyaka yagiye itambuka nta ntambwe n’imwe itangazamakuru ryigeze ritera ifataka.”

Hon Mukabalisa yavuze ko nk’Abadepite baganiriye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rukababwira ko hari ibibazo biri mu itangazamakuru rudafitiye ubushobozi bwo kubikemura ariko ugasanga inzego bireba zabikemura.

Ati: “[RMC] ntibafite n’imbaraga zo gufunga igitangazamakuru kidakora neza kuko itegeko ntabwo ribibemerera.”

Yavuze ko abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi kuko amasezerano y’akazi atubahirizwa cyangwa ugasanga nta n’ayo bafite.

Ishyirwaho rya politiki nshya y’itangazamakuru ikomeje kuribazwaho

Hon Mvano Nsabimana Etienne na we yagize ati: “Twaganiriye na RGB na RMC ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru, twibazaga ubwinshi bw’ibitangazamakuru bijyaho nta gikurikiranwa.”

Yavuze ko RGB yabwiye Abadepite ko ibijyanye na politiki y’itangazamakuru atari yo bireba.

RGB iti: “Dushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuriha inama, ariko ibya politiki yaryo ntabwo uburenganzira tubufite.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi

Hon Mvano yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ati: “Ubwo nyakubahwa Minisitiri turaza kubibaza bande? Itangazamakuru n’urwego ruhari rutagira urwitaho.”

Minisitiri Dr Mugenzi Patrice yasobanuye ko ubu itangazamakuru ritakiri mu nshingano za Minisiteri ayoboye, ahubwo ryimuriwe mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bityo n’ibibazo birishamikiyeho ari rwo rushinzwe kubikemura.

Abadepite ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro

Hon Gihana Donatha yabajije Minisitiri Dr Mugenzi ati: “Nyakubahwa Minisitiri nkurikije ibyo wadusubije ni nk’aho itangazamakuru ritabareba, muri MINALOC ni ho ruzingiye, politiki y’itangazamakuru ibarizwa hehe, ibarizwa mu yihe Minisiteri niba atari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu?”

Minisitiri Dr Mugenzi Patrice, yashimangiye ko ibijyanye n’ibibazo by’itangazamakuru bireba RGB na yo itanga Raporo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Uwo muyobozi yijeje izo ntumwa za rubanda ko ibibazo yagejejweho byugarije itangazamakuru, azabiganiraho n’inzego zibishinzwe kugira ngo bikemuke.

Yemeye ko kuba politiki nshya igenga itangazamakuru, ikomeje gutinda kwemezwa, byose agiye kubiganiraho na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,  Uwizeye Judith.

Yavuze ko iyo politiki yateguwe hagamijwe guhangana n’ibibazo bigaragara muri uyu mwuga kandi itazatinda gushyirwaho.

Raporo ya RGB yo mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha, mu gihe 14,3% bidafite ibiro.

Mu gihe abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, iyo raporo igaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Hagaragajwe ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n’uw’ibitanga ikiruhuko ku bakozi cy’ukwezi, buri mwaka.

Byagaragajwe ko ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije.

Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

Mu mwaka wa 2023-2024, RGB yakoze ku nshuro ya gatanu ubushakashatsi ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Media Barometer 20249, RMB), bwagaragaje ko igipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda kiri kuri 76,7%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 12, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE