Abadepite ba Somalia basuye u Rwanda

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburinganrie n’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia batangiye urugendo shuri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyimbo 2024, basuye Inteko Ishinga Amategeko, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, byibanze ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Hon Hawa Sakor Ali, Perezida w’iyo Komisiyo y’Uburinganire n’Uburenganzira bwa Muntu y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia yavuze ko abo Badepite bahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ko ari Igihugu cy’icyitegererezo ku mugabane w’Afurika, kubera iterambere rugenda rugeraho mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko abo Badepite ba Somalia bazamara iminsi 5 mu Rwanda, aho bazanaganira n’Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abasaga 250 000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda na Somalia basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubwikorezi, umutekano, n’ibindi
Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano ushingiye kuri Dipolomasi, ibihugu byombi bikaba bifite ubufatanye mu miryango mpuzamahanga harimo Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’umuryango uhuza Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wahaye ikaze Somaliya mu mwaka wa 2023

