Abadepite 3 batorewe guhagararira u Rwanda muri PAP

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye Abadepite 3 bahagarariye u Rwanda muri mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP) ari bo Depite Wibabara Jennifer, Depite Bitunguramye Diogene, na Depite Tumukunde Aimée Marie Ange.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko.
PAP ni Intyeko Ishinga Amategeko ku rwego rw’Afurika, ikaba ari Urwego Nshingamategeko rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite batanu baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye ifite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi muri bo umwe akaba ari umugore.
Mu bijyanye n’amajwi Depite Wibabara yagize 87, Depite Bitunguramye agira 78 naho Tumukunde agira 74 n’imfabusa 2.


