Ababiligi bacukuye amabuye y’u Rwanda, ntibagira icyo basigira abaturage

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abanyarwanda bakomeje kugaragaza uburyo banyuzwe ,icyemezo cya Guverinoma cyo guca umubano n’u Bubiligi bukomeje kumva ko bwakomeza gukora icyo bwishakiye mu Rwanda rumaze imyaka 30 ruhanganye n’ingaruka z’imiyoborere bwimitse yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse uruhare u Bubiligi bwagize mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda no mu Karere Karere k’Ibiyaga Bigari, bikajyana no kuyahindura Politiki, icyo gihugu cyanasahuye amabuye y’agaciro y’u Rwanda imyaka myinshi.

Ubujura bw’Ababiligi ku mutungo kamere w’u Rwanda mu gihe cy’u Bukoloni bwamaze imyaka isaga 70, kuko na nyuma y’ubwigenge butuzuye u Rwanda rwabonye, Sosiyete z’Ababiligi ni zo zakomeje gukora ubucukuzi kugeza mu myaka ya 1990.

Bamwe mu bakoze ubucukuzi mu birombe by’Ababiligi nyuma y’u Bukoloni, bahamya ko ibyo basahuraga byose babikoraga batitaye ku iterambere ry’umuturage cyangwa iry’Igihugu muri rusange.  

Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney watangiye gucukura amabuye y’agaciro mu 1975, na Kayinamura Andrée watangiye gucukura mu mwaka wa 1977, ni bamwe mu bahamya ko bakoranye n’ABabiligi ariko ngo nta terambere bigeze bageza ku baturage.

Mu buhamya bw’umusaza Kayinamura Andrée, yavuze ko yakoranye n’Ababiligi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze muri sosiyete yabo yitwaga SOMIRWA (Société Minière du Rwanda).

Amabuye yose yacukurwaga yoherezwaga kuri aderesi y’igihugu cy’u Bubiligi, kuri we akaba yaratangiye ahembwa ibiceri 78 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ikiro cy’amabuye y’agaciro cyaguraga amafaranga 240.

Nubwo bakoreraga Ababiligi kandi bagatwara n’ubutunzi bw’u Rwanda, ngo nta terambere bagejejeho ku baturage uretse kubaka ibitaro. 

Ati: “Ibitaro bya Rurondo byari ibyabo noneho n’abakozi babo ugize ikibazo bakahamuvurira, mbere na mbere habanzaga kuvurwa abakozi b’umuzungu, bamara kuvurwa n’abaturage bakavurwa. Uretse kuba Ababiligi barashoboye kubaka inzu zabo zacumbikagamo abakozi babo nk’ahitwa ‘Camps Paris’, munsi y’Ibitaro bya Rutongo n’ahitwa muri Village i Gasambya, nta kindi gikorwa cy’iterambere batwubakiye.”

Ngiruwonsanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru na we wakoranye n’Ababiligi muri SOMIRWA yari ihagarariwe n’Umubiligi Van Den Branden, ahamya ko mu myaka yose Ababiligi bamaze bacukura gasegereti na wolfram mu misozi ya Masoro muri Rulindo nta kintu bagejeje ku bahatuye.

Ati: “Ababiligi bavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 1986, Leta aba ari yo ijya mu bucukuzi bw’amabuye ariko Ababiligi nta cyo batugejejeho.”

Ahamya ko abazungu bahishe Abanyarwanda amabuye y’agaciro kuko kugeza ubu hari ahataracukurwa, ndetse akanahamya ko amakarita Ababiligi basize ari yo agikoreshwa mu gucukura ahari amabuye.

Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney, ahamya ko gukorana n’Ababiligi mu bucukuzi byabasize mu bukene

Bahamya ko u Rwanda rufite amabuye menshi

Kayinamura yahamirije Imvaho Nshya ko yamenye ubwenge amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda, agashimangira ko aho yakoreraga i Rutongo, ku kwezi bacukuraga nibura toni 50.

Yagize ati: “Aho nagereyemo nibura twakoreshaga nka toni 50 zacu zivuye hariya ariko i Gatumba (Ngororero) na ho hakavayo izindi zigera kuri 20. Kandi kuva icyo gihe kugeza na n’ubu ntabwo byigeze bihagarara keretse mu bihe by’intambara.”

Ngiruwonsanga yavuze ko nyuma ya SOMIRWA yakoranye na sosiyete yitwa REDEM yari ifatanyije na Leta mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’uyu munsi akaba agihari kandi menshi.

Yagize ati: “Ibipimo byafashwe n’abahanga mu byo gutahura ahari amabuye y’agaciro ugenekereje mu Kinyarwanda (Géologues), bagaragaje ko mu gace nttuyemo hari amabuye menshi. N’aha duhagaze gasegereti zirahari […] ndakubwira ko igihe cyose twacukuriye muri Rutongo hari umusaruro uhagije utavuga ngo uyu munsi wawumaramo.”

Yavbuze ko hari n’aho batari bagera kandi bahamya ko ahari menshi cyane, ati: “Ubwo nari nkubwiye Rubona ariko hari n’ahandi bashaka gucukura hitwa Kinteko mu Murenge wa Masoro.”

Yavuze ko Rutongo Mine igira ahantu hanini kuko ifite shantsiye ya Masoro, Nyamyumba, Gasambya, Mahaza, Gisanze, Karambo, ikagira amatano (tunnels) menshi kandi aho hose haracukurwa.

Ati: “Kuva mu 2023 kugeza 2024 ntabwo twagiye tujya hasi, twari dufite toni muri Rutongo zigera ku 100 za Gasegereti ku kwezi. Nyakabingo bacukura toni 4 ku munsi za Wolfram. Mu myaka ya 1970 buri shansiye bayisabaga gutanga toni 25 z’amabuye y’agaciro ku kwezi.”

Bavuga ko iyi ari gihamya cy’uko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro, cyane ko n’umusaruro w’amabuye y’agaciro acukurwa utigeze ugabanyuka ahubwo buri kwezi warazamukaga.

Abanyekongo baje i Rutongo kugenzura niba u Rwanda rugira amabuye

Ngiruwonsanga yahamirije Imvaho Nshya ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi ataravumburwa kandi ko n’Abanyekongo mu 2007 bageze i Rutongo kugenzura ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro.

Yavuze ko icyo gihe yari umuyobozi, bityo kuba ubu abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko u Rwanda rubasahura amabuye y’agaciro baba bigiza nkana kubera urwango barufitiye.

Yagize ati: “Njye ndibuka ko mu 2007 nanone byigeze kubaho, baraza Abanyekongo, ni njye wari uyoboye ahantu hari imashini yakurikiranaga abakozi, babona umusaruro turimo kuwuzana bati ni uw’iwacu. Tuti noneho nimuze tubajyane ku mafiro, njya kubereka ku mafiro basanga amafiro yose gasegereti yose iyuzuyeho.

Narabajyanye nti noneho ubwo muvuga ko turimo tuyakura iwanyu, muribuka ko byigeze kubaho ngo ducukura muri Congo tukagurisha amabuye avuye mu maraso, ibyo bagomba kubihagarika.

Icyo gihe barahaje, baza aho nakoreraga mbinjizamo tubona umusaruro mwinshi turawuzana tuwugejeje hanze bati, reka da.

Nti noneho nimuze mufate bamwe baze tujyane, mbajyane ku mafiro murebe ko gasutseho, baracukura babona gafashe ku rutare kuko kugira ngo tukabone turatobora tugacoma ku buryo umusozi woroha. Ibyo twarabiberetse icyo gihe inkuru zari zarakwiriye ngo mu Rwanda nta mabuye y’agaciro tugira.”

Muzehe Kayinamura ahamya ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amabuye yongeye gucukurwa kandi akaboneka ku bwinshi uko hagendaga hanozwa ubucukuzi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga u Rwanda rwinjiza agera kuri miliyari 1,3z’amadolari y’Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Mu mihigo ya RMB y’umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n’ubwiza bw’amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3 z’amadolari avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.

RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda angana na miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.

Kayinamura Andereya avuga ko u Bubiligi bwasahuye umutungo kamere w’u Rwanda Igihe kinini
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Werurwe 18, 2025 at 8:10 pm

Kayinamura naho uli ubwabyo birabigaragaza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE