Aba mbere muri RICA basoje amasomo yo gutubura imbuto hisunzwe ikoranabuhanga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yizeye ko ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) kuba ryigisha benshi mu rubyiruko, gutubura imbuto bya kinyamwuga hakoreshejwe ikoranabuhanga, bizatuma ruba igicumbi cy’imbuto mu Karere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024, ubwo ikigo cya RICA Seed Center cyatangaga bwa mbere impamyabumenyi ku banyeshuri 16 bahuguwe gutubura imbuto kinyamwuga hakoreshejwe ikoranabuhanga, naho 7 bahuguwe ibijyanye n’ubucuruzi bwazo.

Ni abanyeshuri bahuguwe mu Kigo RICA SEED CENTER mu gihe cy’umwaka, ku nkunga ya One Ancre Fund ndetse n’ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) ku nkunga ya Buffet Foundation.

Iri shuri rizakomeza guha ubumenyi nk’ubwo abandi banyeshuri hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku mbuto nziza kandi zishimwa n’amahanga.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kuvugurura ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Patrick Karangwa yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’aho rwihagije ku gutubura imbuto, rufite intego yo kuba igicumbi cy’imbuto zujuje ubuziranenge mu Karere, ari na yo mpamvu RICA yashyizweho ngo yigishe abazitubura kinyamwuga.

Yagize ati: “Twagiye twumva ngo aha bahinze imbuto yanga kwera, kuba twarashoboye kubona inshuro eshatu ndetse zirenga izo twatumizaga hanze, tugomba no kugira ubwiza bwazo budashidikanywaho, cyane dushaka ko no mu Karere ushaka imbuto azajya avuga ko mu Rwanda ari ho yazikura. Twajyaga dutumiza imbuto zaturukaga muri Kenya na Zambia, ubu noneho turashaka ko u Rwanda rwohereza imbuto zihangana n’izongizo ku isoko.”

Kugeza ubu muri Afurika hari icyuho cyo gutubura imbuto nziza bityo u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu gutubura inziza ku rushaho.

Dr Karangwa ati: “Isoko ry’imbuto nziza ku Isi rifite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari y’Amerika ariko ibihugu by’Afurika bibonamo 2% by’iryo soko, byihariwe n’ibihugu bikomeye byo muri Amerika n’Asia. Ni isoko ryiza ku muntu wese washoye mu bumenyi, ntavuge gusa ngo imbuto zirahari, iki kigo rero [RICA] kizanye uburyo bwo gutuma u Rwanda rugira imbuto zihiga izindi.”

Uwo muyobozi yasabye abarangije muri RICA gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bakora bityo bikazatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’imbuto nziza muri Afurika.

Dr Eric Pohlman, Umuyobozi Mukuru wa Tubura ku Isi, yavuze ko biyemeje gufasha u Rwanda mu butubuzi bw’imbuto ari na yo yateye inkunga aya mahugurwa muri RICA kugira ngo abahinzi b’u Rwanda babone imbuto nziza ndetse rusagurire n’amahanga.

Uwo muyobozi ahamya ko n’imibare y’abiga gutubura imbuto kinyamwuga biyemeje kubongera.

Abo basoje bahawe amasomo ku gutubura imbuto nziza hisunzwe ikoranabuhanga mu gihe cy’umwaka ndetse n’ubumenyi mu by’ubucuruzi.

Irankunda Gisele Mignone yagize ati: “Ndumva nifitiye icyizere gihagije cyo gufasha abahinzi kubona imbuto zera zo ku rwego mpuzamahanga, zifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Fred Karegeya yagize ati: “Ndishimye kuba mbonye amahugurwa y’umwaka umwe ku butubuzi bw’imbuto, ni ubwa mbere bibaye mu Rwanda. Kugira ngo umuhinzi azagire imbuto zujuje ubuziranenge, ni byo twafashe igihe kinini twiga.”

Mu 2018 ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangiye gahunda yo gutubura imbuto ku bihingwa by’ingenzi birimo ibishyimbo, ibigori, ibirayi, imyumbati, Soya n’ingano, ibintu iyo Minisiteri ivuga ko bigeze ku kigero gishimishije.

Mu 2023, MINAGRI yagaragaje ko abahinzi banini bakoresha imbuto nziza bagera kuri 85.7%, na ho abato bakaba 35,9%, mu gihe abahinzi bakoresha imbuto nziza muri rusange mu Rwanda bari 37.1%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 8, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE