A pass yikomye abahanzi b’ikiragano gishya batubaha abababanjirije

Umuhanzi A pass, avuga ko abahanzi b’ikiragano gishya bakwiye kubaha abanyabigwi mu muziki wa Uganda, kabone niyo baba batemera ibikorwa byabo.
Ni bimwe mu byo uyu muhanzi yagarutseho mu kiganiro yakoze ku rubuga rwa Tiktok, avuga ko hari igihe bamwe mu bahanzi bashukwa igihe barimo gukora ibiganiro, bakabazwa ibibazo bishobora gutuma basuzugura bakuru babo kandi bidakwiye.
Yatanze urugero rurimo abahanzi bakuru nka Jose Chameleone, Bebe Cool, Bobi Wine n’abandi avuga ko bidakwiye ko umuntu yabifatira ku gahanga akabahangara.
Yagize ati: “Nshobora kuba ntemeranya na Bebe Cool ariko sinshobora kumucishamo ijisho, Chameleone na we nshobora kuba ntamwemera ariko sinamucishamo ijisho, abantu nka ba Bobi ntabwo mwemerewe kubamenyera ibyo mubireke.”
Mubona ibyubahiro by’ubwamamare abantu babaha bakababwira ko murenze, hanyuma ugatangira kuvuga ibyo wiboneye ku banyabigwi. Nta hantu na hamwe handitse ko ibyo ubajijwe byose mu biganiro ugomba kugira icyo ubivugaho, wumvise ari ibibazo nk’ibyo wabisimbuka ntubisubize.”
A Pass avuga ko nk’abahanzi b’ikiragano gishya, bakwiye kubaha no kurinda icyo ari cyo cyose cyatuma abababanjirije mu muziki basuzugurika bibaturutseho, ahubwo bakwiye kubahishira aho bibaye ngombwa kuko nta mwuga utagira abakuru.
Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo kuvuga ngo umuntu yubaha uwamwubashye cyangwa uwiyubashye abifata nk’ibitekerezo by’ubugoryi kuko ngo yumva ko bakwiye kubaha abanyabigwi b’umuziki ntacyo bashingiyeho.
A pass agarutse kuri iyi ngingo mu gihe hari abahanzi bakunze kugaragara bajora Bobi Wine, bakavuga ko ari umuhanzi wazimye kandi nta nicyo yari ashoboye, uretse ko yaririmbye mu bihe byo hambere abantu batarasobanukirwa umuziki.

